skol
Kigali

Abafana ba Ish Kevin bakoze ibidasanzwe mu gitaramo cyatumiwemo umunya Nigeria Ruger

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 February 2022

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu abakunzi b’umuziki bari baturutse mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali berekeje ku i Rebero kuri Canal Olympia bagiye mu gitaramo cy’abahanzi nyarwanda cyari cyitabiriwe n’umuhanzi wo muri Nigeria Ruger.

Ubwo kizigenza mu njyana ya Trapish yageraga ku rubyiniro,ibintu byahindutse ndetse bamwe mu bafana be bateza akavuyo karenze.

Ish Kevin wafatwaga nk’umuhanzi mukuru mu banyarwanda yahawe umwanya ngo aririmbe ariko bitunguranye ageze ku ndirimbo ya kabiri yasabwe kuva ku rubyiniro ngo ahe umwanya AV nawe wo muri Nigeria.

Ibu ntibyashimishije Ish Kevin ubwe kuko yahise ajya ahari DJ wa AV amubuza gucuranga. Abandi bahanzi b’inshuti za Ish Kevin nka Kenny K Shot, Logan Joe n’abandi bahise binjira ku rubyiniro baririmba mu kavuyo.

MC Lion Imanzi yagerageje kubakura ku rubyiniro ariko abasore bamubera ibamba.

Nkuko amakuru dukesha Hose.rw abitangaza,abafana nabo barakaye batangira gutera ibikombe banyweragamo inzoga ku rubyiniro. Lion Imanzi yabasabye gutuza ahubwo barushaho kumumishaho inzoga.

Yababwiye ati “muri kwirushya, ntaho njya n’amabuye barayanteye.”

MC yavuze ko impamvu bakuyeho Ish Kevin igitaraganya ari uko polisi yategetse ko igitaramo gifungwa bitarenze saa ine, gusa iyo mpamvu abafana ntibayikozwaga.

Icyakora byarangiye uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda ahaye umwanya uyu munya Nigeria wanaje kumwubaha bazana ku rubyiniro mu rwego rwo kwiyunga n’aba bafana bari bariye karungu.

Iki ni nk’aho ari cyo gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere nyuma yo kongera gukomererwa muri uyu mwaka wa 2022.

Nyuma yo gucururuka AV yageze ku rubyiniro ariko arindiwe umutekano ku buryo bukomeye kuko bari bafite ubwoba ko abafana ba Ish Kevin bamugirira nabi.

AV yaririmbye indirimbo ebyiri gusa, ajya gusoza yagarukanye na Ish Kevin ku rubyiniro mu rwego rwo kwerekana ko nta nzigo bafitanye.

Umufana yagushije Ruger

Ruger wari umuhanzi w’Imena yinjiye ku rubyiniro yambaye umupira w’ijezi wakozwe na House Of Tayo. Wari wanditseho Rwanda imbere na Ruger mu mugongo. Yari afite kandi ibendera ry’u Rwanda mu ntoki.

Ruger wagendaga akora mu ntoki z’abafana umwe wari uri kure ye gato yamukuruye aratembagara abashinzwe umutekano we bahita bamwegura vuba.

Ruger yashimishije abakunzi be mu ndirimbo ze nka Bounce ariko bigeze kuri Dior biba ibindi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi R. Kelly yakatiwe gufungwa imyaka 30

Umuririmbyi w’Umunyamerika R. Kelly yakatiwe gufungwa imyaka 30 kubera...
30 June 2022 0

Youssoupha yahagaritse igitaramo yari afite i Kigali kubera ubusabe...

Umuraperi w’Umufaransa ariko ufite inkomoko muri RD Congo, Youssoupha,...
14 June 2022 1

Burna Boy yashatse gutwara umugore w’abandi bitera akavuyo karasiwemo...

Polisi ya Lagos yafunze abapolisi batanu bari kumwe n’umuririmbyi, Damini...
13 June 2022 0

Shakira yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gutandukana n’umukunzi we...

Umuhanzikazi shakira waherukaga gutandukana n’umukunzi we Pique bari...
6 June 2022 0

Umuhanzikazi Shakira yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we Pique

Umuhanzikazi Shakira wo muri Colombia w’imyaka 45, yemeje ko atakiri kumwe...
4 June 2022 0

Tiwa Savage yatunguranye avuga ko yifuza umugabo w’Umukene

Umuhanzikazi Tiwa Savage wo muri Nigeria yatangaje ko akize bihagije kandi...
4 June 2022 1