skol
fortebet

Abafana ba Kiyovu Sports batutse Mukansanga Salima nyuma yo kutishimira imisifurire ye

Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abafana ba Kiyovu Sports bise umusifuzi Mukansanga Rhadia Salima ’umukecuru’ ndetse n’indaya’, nyuma yo kutishimira imisifurire yaranze umukino w’ikipe yabo na Gasogi United.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Kiyovu Sports yaguye miswi na Gasogi United 0-0, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.

Ni umukino Abayovu bari baje bakaniye, nyuma y’uko Gasogi United yari yarabasuzuguye mu mukino ubanza ikabatsinda ibitego 3-1

Uko umukino w’ejo wabereye kuri Stade y’i Bugesera wajyaga mbere ni na ko umusifuzi Mukansanga Salima wari uwuyoboye yafataga ibyemezo
bitagiye binyura abafana ba Kiyovu Sports.

Mu ndirimbo bagiye bamuririmbira humvikanagamo ubutumwa bumwita umukecuru, bati: "Urashaje, urashaje, urashaje!"

Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo umukino wari urangiye kuko abafana ba Kiyovu bamutuye indirimbo zuje ibitutsi, kugeza bamwise "Malaya."

Salima Mukansanga w’imyaka 34 y’amavuko, asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga dore ko ageze ku rwego rwo gusifura imikino yo ku rwego rw’Isi.

Mu mwaka ushize wa 2022 ni umwe mu bagore batatu basifuye imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo cyaberaga muri Qatar.

Salima kandi ni umwe mu basifuzi bagomba kuyobora Igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Nouvelle-Zeland muri uyu mwaka wa 2023.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa