Abafana benshi bapfiriye mu mukino wo gushyigikira kandidatire ya Perezida Mamady Doumbouya
Yanditswe: Monday 02, Dec 2024

Umubyigano wabereye mu mukino w’umupira w’amaguru muri Guinea wahitanye ubuzima bw’abantu benshi, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu. Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abafana bagerageza gusohoka muri sitade yuzuye abantu.
Mu itangazo yasohoye, Minisitiri w’Intebe Bah Oury yagize ati: “Guverinoma ibabajwe cyane n’ibibazo byabaye muri uyu mukino wahuje amakipe Labé na Nzérékoré muri sitade ya Nzérékoré,”
“Habonetse abantu bagize ibibazo by’ubuzima mu gihe cy’umubyigano,” yakomeje avuga.
Yongeyeho ati: “Guverinoma iri gukurikirana uko ibintu bikomeza kugenda kandi irasaba abaturage kugira ituze kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zidahungabanywa mu gihe cyo gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bakomerekeye muri ibi bikorwa.” Yatanze n’amabwiriza ku buyobozi bw’umujyi bwo kugarura “ituze mu muryango.”
Itangazo rya Oury ntiryasobanuye uko ibintu byagenze muri sitade, ariko yavuze ko raporo irambuye izatangwa mu gihe kiri imbere.
Amashusho yemejwe ko yafatiwe mu mujyi wa Nzérékoré agaragaza abafana bagerageza gusimbuka inkuta mu gihe bageragezaga guhunga sitade. Kugeza ubu, umubare w’abapfuye nturamenyekana neza.
Itangazamakuru ryo muri Guinea rivuga ko hari “abapfuye benshi, barimo n’abana bato,” nk’uko byatangajwe na Mediaguinee. Ibiro ntaramakuru bya Abafaransa AFP nabyo byatangaje ko hari umuganga utashatse ko izina rye ritangazwa wavuze ko hari imirambo myinshi “yakusanyirijwe ku bitaro byo muri ako karere.”
Ikinyamakuru Mediaguinee cyatangaje ko amakimbirane hagati y’abafana n’abashinzwe umutekano yatangiye kubera imyanzuro y’umusifuzi itavuzweho rumwe, bikurikirwa n’umubyigano ubwo abafana bageragezaga gusohoka muri sitade.
CNN ivuga ko itarabasha kwemeza ukuri kw’ibyo bintu byabaye.
Igitangazamakuru cyitwa Avenirguinee cyatangaje ko uyu mukino wari mu rwego rw’irushanwa ryateguwe n’ubutegetsi bwa gisirikare bwa Guinea mu rwego rwo gushyigikira kandidatire ya Mamady Doumbouya mu matora ateganyijwe kuba muri 2025.
Mamady Doumbouya, wafashe ubutegetsi muri coup d’état yabaye muri 2021, ari kwitegura kongera kwiyamamariza umwanya wa perezida.
Doumbouya ni umwe mu bayobozi benshi bagiye bafata ubutegetsi binyuze mu guhirika ubwari busanzweho muri aka karere kagaragaramo umutekano mucye kuva mu 2020.
Mu Burengerazuba bwa Afurika na Afurika yo Hagati hamaze kugaragara coup d’état zigera ku munani kuva mu 2020, ibintu bikomeje guteza impungenge ku kuzamuka k’ubutegetsi bwa gisirikare muri aka karere kenshi gafite umutungo kamere, ariko gatuwe n’abaturage benshi babayeho mu bukene bukabije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *