skol
fortebet

Abahanzi 5 bo mu Rwanda bigoye ko bategura igitaramo bonyine kikitabirwa na benshi muri 2021

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere umunsi ku munsi! ibi nibyo kwishimira, uko bimeze kose, buri mwaka ugenda utandukana n’uwashize.

Ibi bigaterwa ahanini, n’abahanzi bigaragaje cyane, yaba mu ndirimbo bakora yaba n’igikundiro basanzwe bigirira! hakabaho kandi nabandi bafatwa nk’abakomeye ndetse uyu mwaka bagerageje gukora indirimbo nyinshi ariko bikagaruka kuri wa mugani waciwe n’abanyarwanda ngo "Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize!

Sponsored Ad

Umwaka wa 2021 ubura iminsi 52 gusa ngo ugere ku musozo, ni Umwaka waranzwe n’ibintu byinshi bitandukanye, ariko ukaba umwaka abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro muri rusange basozanyije akanyamuneza kuko ibitaramo n’amakoraniro atandukanye byadohorewe kubera icyorezo cya Covid-19.

Muri uko kudohora, ibitaramo biri kuba umunsi ku wundi yaba abahanzi bategura ibyabo ku giti cyabo, yaba n’abanyemari babishoramo agatubutse bagamije inyungu! mu bimaze kuba kugeza ubu nubwo nta mibare ifatika yakozwe, icya Kiss Summer Award gitegurwa na Radio ya Kiss Fm nicyo cyaciye agahigo ko kwitabirwa n’abantu bacye, ni mugihe kandi icya Bruce Melodie cyo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru.Ndetse mu minsi iri imbere hateganijwe ibindi bitaramo by’imbaturamugabo.

Uku kwitabirwa kw’ibi bitaramo, akenshi mu babyitabira baza ku bwinshi iyo nyiri kubitegura (Umuhanzi) aharawe muri icyo gihe, cyangwa umushoramari akazana izina rimwe riremereye mu baharawe muri icyo gihe! yaba mu Rwanda cyangwa hanze.

Kera hakibaho irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ubu rigarutse ndetse ingingo yakumiraga abaryegukanye kurigarukamo igakumirwa, biragoye ko abahanzi bari kuri uru rutonde tugiye kugarukaho bakwisanga mu 10 beza uyu mwaka.

TWEGERANIJE ABAHANZI BA 5 BAMAZINA AKOMEYE MU RWANDA, ARIKO BIGOYE KO BATEGURA IBITARAMO BYABO BWITE BIKITABIRWA MURI UYU MWAKA TURI GUSOZA

1. NSENGIYUMVA FRANCOIS (IGISUPUSUPU)

Nsengiyumva, byari kugora gusobanurira Umunyamahanga mu mwaka wa 2019 mu bitaramo bya Iwacu Muzika Fest ko ari umuhanzi ukizamuka. Yakunzwe na benshi ndetse urukundo rwabamukundiraga indirimbo ze ntibahwemaga no kurumwereka yagiye kubataramira.

Icyo gihe abahanzi bagenzi be ntibumvaga ibiri kuba, ndetse bamwe bamusaba ko bakorana kubera umurego udasanzwe yarariho. yaje no kubyemeza ubwo yahuriraga na Diamond wo muri Tanzaniya ku rubyiniro rumwe, ndetse Gisupusupu yumvikana yemeza ko yamurushije gushyushya Abafana.

Nyuma yaho, Nsengiyumva yaje kugenda yumvika mu nkuru zitari nziza, ndetse akagenda asa nugabanya umuvuduko ugereranije nuko yinjiye umuziki ameze.

Uyu mwaka byaje guhumira ku mirari ubwo yatabwaga muri yombi acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje imyaka y’ubukure ndetse n’ibindi bibishamikiyeho.

Ibi urukiko rwaje kumugira umwere ndetse asohotse ahita asohora indirimbo ashima Imana ari nayo aheruka kugeza ubu.

Uwavuga ko Nsengiyumva Francois aramutse ateguye igitaramo cye uyu mwaka cyakwitabirwa na mbarwa ntiwaba ubeshye.

2. RUHUMURIZA JAMES (KING JAMES)

King James ni izina riremereye mu muziki nyarwanda, dore ko yaririmbye indirimbo nyinshi ndetse akanategura ibye ku giti cye bikitabirwa kandi akagaragarizwa urukundo ruhambaye mu ruhame.

Gusa uyu muhanzi, muri uyu mwaka yagaragaje imbaraga nke mu muziki dore ko uyu mwaka kugeza ubu afite indirimbo imwe gusa yise ubudahwema ariko mbere yayo akaba yari yarasohoye iyitwa Ndagukumbuye afatanije na Ariel Wayz.

Ibi kandi byaje bikurikirana n’inkuru zitari nziza uyu muhanzi yagiye agaragaramo nkaho yigeze gutabwa muri yombi kubera kwangiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, indi yaherukaga niyo nabwo yafatiwe muri Bank yitiranijwe n’Igisambo.

Uwavuga ko King James ari mu bakeneye gushyiramo imbaraga mu mwaka wa 2022 ntago yaba abeshye dore ko ubuzima buri kugenda bugaruka mu myidagaduro kubera iki cyorezo cya Covid-19.

3. MUGISHA BENJAMIN (THE BEN)

Byari kugorana cyane kubona inkuru uvuga cyangwa wandika kuri The Ben uyu mwaka iyo adaterera ivi umukunzi we Uwicyeza Pamela mu birwa bya Maldives.

Uyu Muhanzi ukunzwe n’abatari bacye, gusa muri iyi minsi ntago aheruka gusohora indirimbo dore ko iyo aheruka ari Kora nayo itararebwe cyane ugereranije n’indirimbo yari asanzwe akora.

Mu kiganiro yagiranye na Gael kuwa 24 Ukwakira uyu mwaka, yavuze ko ari gukora kuri Album ye igomba gusohoka umwaka utaha, ndetse ikazanagaragaraho ibindi byamamare bikomeye muri Afurika.

4. INGABIRE JEANNE D’ARC BUTERA (BUTERA KNOWLESS)

Mbere gato yuko Covid-19 yaduka, Butera Knowless yari mu baririmbye mu gitaramo gitangira umwaka kimaze kumenyerwa cyane nka East African Party, muri iki gitaramo Knowless yishimiwe na bacye beza.

Bitandukanye na 2015 ubwo yishimirwaga n’imbaga nyamwinshi bikamuhesha kwegukana igikombe cya Primus GumGuma Super Star.

Nyuma yaho, Knowless nk’umuhanzi w’izina rikomeye, yakomeje gusohora indirimbo ku bwinshi ndetse nke murizo zikaba arizo zikundwa.

Ibi ntago bamwe mu bafana be babyihanganiraga ndetse hari na bamwe bamusabaga gushaka ikindi yakora umuziki akawureka.

Muri 2019, yaje gusohora indirimbo yise Blessed.Iyi ndirimbo igaragaramo uwitwa AUGUSTIN BIGIRIMANA avuga ati" Knowless abishoboye yashaka ikindi yakora kimuteza imbere.Muri 2019 ntabwo izo ndirimbo zikwiye kumvwa mu Rwanda".

Muri uyu mwaka, Butera Knowless yasohoye Album ye yise Inzora, iyi Album yakurikiwe n’inkuru zitari nziza kuri we aho yagarutsweho mu itangazamakuru ashinjwa ibirego bitandukanye bishingiye ku bwambuzi.

Aho Ibi birego bishingiye ku kimina byavugwaga ko Knowless yabanagamo n’abandi bantu, bakajya bamuha amafaranga ariko nyuma kigahagarara, bene yo bayasaba ntibayasubizwe.

Iki kimina bivugwa ko Butera Knowless yakibanagamo n’abandi bantu barenga 150. Ngo yari akuriye itsinda ry’abantu batandatu, aho ari we abo bantu bashyikirizaga amafaranga yabo kugira ngo bacyinjiremo.

Ibi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bwabihamirije itangazamakuru ko koko yakiriye ibyo birego.

5. MUGWANEZA LAMBERT (SOCIAL MULA)

Kuri uyu muhanzi abenshi byabagora kwiyumvisha ko aho tugeze uyu munsi Social Mula nta ndirimbo arasohora kuva watangira kandi bahora bamwumva.

Mu kiganiro yigeze kugirana na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda mu minsi yashize, yavuze ko uyu mwaka yawuhariye cyane gufasha abandi, hanyuma ibye akazabyitaho nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa