Abahanzi ba Uganda ntibumva uburyo Diamond Platnmuz yishyuwe miliyoni 700 zamashilingi kugirango aze kuririmba kandi bahari
Yanditswe: Wednesday 28, May 2025

Ese mwatuburanye iki ? Ese tuzakore iki ngo natwe duhabwe agacirio? Ibi ni bimwe mu bibazo abahanzi batandukanye bo muri Uganda barimo kwibaza nyuma yo kumenya ko umuhanzi Chibu Dangote Diamond Platnmuz yishyuwe akayabo ka miliyoni 700 za mashilingi ya Uganda kugirango aze kuririmba muri Uganda mu mpera z’icyumweru cyatambutse.
Ni igitaramo cyari cyiswe Coffee Marathon cyabaye ku munsi wo ku wa gatandatu cyikaba cyari igitaramo cyigamije guteza imbere ikawa ya Uganda , ni igitaramo cyari cyatumiwemo abandi bahanzi barimo : The Ben, Bebe Cool, Eddy Kenzo ,n’abandi batandukanye.
Muri iki gitaramo Diamond Platnmuz yishyuwe amafaranga miliyoni 700 za mashilingi ya Uganda kugirango aririmbe, ibi Bebe Cool yavuze ko abahanzi ba Uganda bakwiye kubyigiraho bakaba bazamura urwego ndetse n’uburyo baciririkanya n’abategura ibitaramo.
Bebe Cool akomeza avuga ko abahanzi ba Uganda batagakwiye kubabara kuko utegura igitaramo azana umuhanzi abona uzamufasha kumenyekanisha igitaramo cye ndetse akaba yakora igitaramo cy’imbaturamugabo.
Bebe Cool addressed the artists who expressed dissatisfaction with the recently concluded Coffee Marathon.
“It’s your negotiation power and the values you present for your customers’ money.”
📹: NTV The Beat pic.twitter.com/IRNkEmRQjQ
— Baboon Forest Entertainment (@BaboonForestEnt) May 28, 2025
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *