Abari baguze amatike mu gitaramo cy’abaraperi cyasubitswe, baremwe agatima
Yanditswe: Saturday 04, Jan 2025

Abantu batandukanye bari bivovoteye abateguye igitaramo cyiswe “Icyumba cya Rap’’ cyasubitswe kubera imvura, bijejwe ko bazayakoresha mu kindi giteganyijwe cyo gusimbura icyaburijwemo.
Iki gitaramo kizahuriramo abaraperi 13 giteganyije kuba ku wa 10 Mutarama 2025, muri Camp Kigali. Ni nyuma y’uko icyagombaga kubera kuri Canal Olympia ku i Rebero ku wa 27 Ukuboza 2024, cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera imvura nyinshi.
Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete isanzwe itegura ibitaramo ya ‘Ma Africa’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’injyana ya Hip Hop.
Iyi sosiyete yatangaje ko nyuma y’uko abari biteze iki gitaramo batataramiwe uko byari bikwiye, abaguze amatike mbere n’ubundi bazayakoresha muri iki gitaramo kizaba mu cyumweru gitaha.
Abaraperi bazaririmba muri iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Diplomat, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP, ku bazagurira amatike ku muryango.
Abazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo bo bazayagura 3000 Frw mu myanya isanzwe, mu myanya ya VIP bayigure 7000 Frw, naho iya VVIP yo bayigure ibihumbi 15 Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *