skol
fortebet

Abari baguze amatike y’igitaramo cya Tems bagiye gusubizwa amafaranga yabo

Yanditswe: Monday 03, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

BK Arena yatangaje ko abari baguze amatike yo kujya mu gitaramo Tems yateganya gukorera i Kigali, bagiye gusubizwa amafaranga yabo kuko uyu muhanzi atakiririmbiye mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za BK Arena rigaragaza ko nyuma yo guhagarika igitaramo cya Tems, abari baguze amatike bazasubizwa amafaranga yabo.

Riti “Turabikuye ku mutima tubasabye imbabazi ku buryo bwose byabateje impagarara, kandi turabashimira ku bw’umutima wo kwihangana.”

Igitaramo Tems yagombaga gukorera i Kigali cyari kuzaba ku wa 22 Werurwe 2025, ndetse amatike yari yamaze kujya hanze yanatangiye kugurwa.

Gusa ku wa 30 Mutarama 2025, uyu muhanzikazi yatunguranye yandika kuri X ko igitaramo cye cyari kubera i Kigali yagihagaritse kubera amakimbirane y’u Rwanda na RDC, mu gihe intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC ari ihanganishije ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23, uherutse kwigarurira Goma.

Yagize ati “Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byageze kuri urwo rwego. Muri make nta makuru nari mfite ku biri kuba.”

Imvugo y’uyu muhanzikazi yumvikanamo nk’urwitwazo rudafatika, kuko ibibazo biri hagati ya RDC n’u Rwanda, bimaze igihe, bituruka ku kuba Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda ibinyoma ko rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu ubuyobozi bw’u Rwanda buhora buhakana, ahubwo rugashinja Guverinoma ya RDC gukorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Ibyo bibazo hagati y’ibyo bihugu byombi, ntiyaba mu by’ukuri ari yo mpamvu yatuma igitaramo cye gihagarikwa kuko kuva igihe ibyo bibazo byahereye, hari abahanzi benshi b’abanyamahanga barimo n’abo muri Nigeria aho akomoka, bakoreye ibitaramo mu Rwanda kandi bikagenda neza.

Ku rundi ruhande iki gitaramo cyari kimaze igihe cyamamazwa cyari kimaze kugurwamo amatike arenga gato 270, mu gihe BK Arena hateranira abarenga ibihumbi 10, iyo na yo ikaba yaba imwe mu mpamvu yatuma uwo muhanzi agira impungenge akaba yahagarika icyo gitaramo, akitwaza impamvu z’ikinyoma.

Tems ateganya gukorera igitaramo muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2025. Azakurikizaho icyo muri Nigeria, Ghana na Kenya.

Uyu muhanzikazi amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi ayimurikira album ye nshya yise ’Born in the wild Tems’ yakoreye i Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa