ABASTAR 9 BO MU RWANDA BACIKIRIJE AMASHULI ARIKO BAKABASHA GUTERA IMBERE BINYUZE MU ZINDI MPANO ZABO.
Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2025

Umunyarwanda niwe wise umwana we Itangishaka bishatse kuvuga ngo icyo Imana itaguhaye ntakukibihatira kugitanga ku ngufu , ibi birimo : ubwenge , amaronko atandukanye , urubyaro , amashuli , ubuzima , ndetse n’ibindi byinshi. biba ari icuraburindi ndetse no gutakaza icyizere gikomeye cyejo hazaza iyo ucikirije amashuli aho waba ugeze hose, haba mu mashuli abanza , ayisumbuye cyangwa se kaminuza. gusa burya uramutse ubashije guhishurirwa ko Imana yaguteguriye kuba umuntu w’ingirakamaro mu (...)
Umunyarwanda niwe wise umwana we Itangishaka bishatse kuvuga ngo icyo Imana itaguhaye ntakukibihatira kugitanga ku ngufu , ibi birimo : ubwenge , amaronko atandukanye , urubyaro , amashuli , ubuzima , ndetse n’ibindi byinshi. biba ari icuraburindi ndetse no gutakaza icyizere gikomeye cyejo hazaza iyo ucikirije amashuli aho waba ugeze hose, haba mu mashuli abanza , ayisumbuye cyangwa se kaminuza. gusa burya uramutse ubashije guhishurirwa ko Imana yaguteguriye kuba umuntu w’ingirakamaro mu hazaza nubwo uzaba utarize amashuli menshi byajya bituma utagira agahinda kenshi ko kuba waracikirije amashuli. muriyi nkuru mutwemerere tugaruke ku byamamare 9 mu myidagaduro yo mu Rwanda bagize ibyago byo gucikiriza amashuli yabo ariko Imana ibahera umugisha mu zindi mpano zabo bari bafite.
9. AMAG THE BLACK
Uyu ni umwe mu bahanzi bafite amazina aremereye cyane mu njyana ya Rap hano mu Rwanda gusa Amag the black Yacikirije amashuli ye ageze mu mwaka wa kane wa mashuli yisumbuye ku ishuli rya APEKA Kagano aho yigaga mu ishami rya mashanyarazi cyangwa se electricity mu ndimi za mahanga. Nyuma yo gucikiriza amashuli yihuguye mu gukanika firigo abikora abikunze kugera mu mwaka w’i 2011 ubwo yamenyekanaga mu muziki nyarwanda akoze indirimbo Yitwa Igifu. ibyakurikiye indirimbo yitwa igifu mu cyongereza baravuga ngo " the rest is history"
8. NIZZO KABOSS
uyu ni umwe mu baririmbyi bari inkingi ya mwamba mu itsinda rya urban boyz guhera mu mwaka w’i 2007 , Nizo Kabossi Yacikirije amashuli ye asoje umwaka wa gatatu wa mashuli yisumbuye mu mwaka w’i 2006. nyuma yaho mu mwaka w’i 2007 nibwo yahise yinjira mu muziki hamwe n’itsinda rya Urban Boyz ibyakurikiyeho ni amateka .
7. SACHA KATE
Uyu ni umwe mu bakobwa binjiye mu myidagaduro yo mu Rwanda mu myaka 16 ishize , yabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa karere ka Nyarugenge mu mwaka w’i 2010 , nyuma yaho yinjiye mu muziki ndetse yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo : Igikwiye yakoranye na Danny Nanone , wowe gusa , nsobanurira yakoranye na bably , coup d’etat yakoranye na bulldog , n’izindi nyinshi, hirya yibi Sacha kate yagiye mu mashusho y’indirimbo nyinshi zitandukanye ndetse ku munsi wa none ni umwe mu bategarugori batigisa imbugankoranyambaga kubera ikimero cye. uyu mubyeyi w’umwana umwe yacikirije amashuli ye ageze mu mwaka wa kabiri wa mashuli yisumbuye mu mwaka w’i 2007 gusa Imana yamuhereye umugisha mu zindi mpano ze.
6. MAKONIKOSHWA
Uyu ni umwe mu bahanzi nyarwanda babereye abandi icyitegererezo ndetse yagize uruhare ruhambaye mu gukundisha abantu umuziki nyarwanda , Makonikoshwa Yacikirije amashuli ye ageze mu mwaka wa mbere wa mashuli yisumbuye. nyuma yo gucikiriza amashuli ye yahise yinjira mu gukina Umupira wa maguru aho yakinnye mu cyiciro cya kabiri ndetse n’icyambere mu gihugu cya Uganda. Makonikoshwa Yaretse gukina Umupira kubera ibiro bicye yari afite maze mu mwaka w’i 2004 ajya gushyira ingufu ze mu muziki nawo wamuhiriye ,arakora ,aramamara, arakundwa , ndetse yubaka ubuzima bwe.
5. ISIMBI NOELLINE
Uyu ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse yatangiye kumenyekana mu mwaka w’i 2019 ubwo yashyiraga amafoto y’ubwambure bwe hanze. uyu munyarwandakazi wabonye izuba mu mwaka w’i 1999, yaje gucikiriza amashuli ye ubwo yari asoje umwaka wa mbere wa mashuli yisumbuye. nyuma yo gucikiriza amashuli yahise ashaka ibyangombwa maze ajya mu gihugu cya Africa yepfo aha yakoze akazi kubumansuzi akareka ubwo yagarukaga mu Rwanda mu mpera za 2018 yitegura guhatana mu iirushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda umwaka w’i 2019 ubwo yitabiraga iri rushanwa yaje kwangirwa guhatana muri iri rushanwa kubera ko atigeze yerekana impamyabumenyi y’uwarangije amashuli yisumbuye , nyuma yibyo yaje guhita yerekeza mu gihugu cya nigeria aho yaje kuva ajya ku mugabane w’iburayi. Uyu munsi akaba akina filime zabakuze.
4. MUNYANSHOZA DIEUDONNE
Uyu ni umwe mu bahanzi ba banyabigwi mu muziki nyarwanda ndetse indirimbo ze zisanamitima zagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu muri rusange. uyu muhanzi w’icyatwa mu muziki nyarwanda Yacikirije amashuli ubwo yari asoje amashuli abanza nyuma yaho yihuguye mu ishuli rya kibogora ibijyanye n’ububaji atangira kubikora mu mwaka w’i 1989 uyu niwo mwuga yakoze maze aza kubihagarika mu mwaka w’i 1993 ubwo yari agiye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Munyanshoza Dieudonne Yabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda guhera mu mwaka w’i 1993 kugera mu 2016 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru akaba yarasezerewe mu ngabo z’igihugu afite ipeti rya sergent.
3. ERIC SENDERI
uyu ni umwe mu bahanzi baboneye abandi izuba ndetse indirimbo ze zirazwi kuva i kigali kugenda ukagera iyo mu cyaro cyo mu rutumva ingoma . uyu munyabigwi mu muziki nyarwanda yacirije amashuli ubwo yari asoje amashuli abanza nyuma yaho yaje kwihugura imyaka itatu mu mashuli y’imyuga. Eric Senderi yakoze imyuga itandukanye maze aza kubihagarika mu mwaka w’i 1993 ubwo yari agiye ku rugamba rwo kubohora igihugu. uyu mugabo w’icyatwa mu muziki nyarwanda Yabaye umusirikare mu ngabo za RPA kuva mu mwaka w’i 1993 kugeza mu 1997. Ajya mu buzima busanzwe. nyuma yaho mu mwaka w;i 2013 Eric Senderi yihuguye mu ndimi za mahanga ubu avuga neza icyongereza.
2. KALISA ERNEST
uyu ni umwe mu bakinnyi ba filime b’intangarugero mu myaka 20 ishize guhera kuri filime nka Ntawumenya aho bwira ageze , haranira kubaho , zirara zishya , seburikoko , n’izindi nyinshi. nta muntu numwe ushidikanya ku mpano yuyu mugabo. Samusure Yacikirije amashuli ye ubwo yari asoje umwaka wa gatatu wa mashuli abanza. amaze gucikiriza amashuli yahise atangira akazi aho yari mucoma ku kabari mu mujyi wa kamembe. aka kazi yagakoze igihe gito maze Nyuma yaho Yyihugura ibyo gutwara moto abikora abikunze aza kubireka mu 1997 ubwo yazaga I Kigali akaba ari naho yatangiriye ibyo gukina filime
1. NDAYISENGA VALENS
uyu ni umwe mu bakinnyi b’isiganwa ku magare bi bihe byose hano mu Rwanda , uyu musore yatwaye irushanwa rya Tour du Rwanda inshuro zigera kuri ebyiri mu 2014 ndetse na 2016 . Ndayisenga Valens Yacikirije amashuli ye ageze mu mwaka wa kabiri wa mashuli abanza mu karere ka Rwamagana. Nyuma yaho acikirije amashuli yatangiye gukora ikinyonzi atwara abantu n’ibintu ahembwa igiceri cya 50 cyangwa se 100. Uyu munsi Ndayisenga Valens akaba atuye muri leta zunze ubumwe za amerika aho afite agahigo ko ariwe mukinnyi mu mateka watwaye irushanwa rya tour du Rwanda inshuro 2.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *