Abenshi baziko ari umwana w’imyaka 10 ariko ni umugabo w’imyaka 43, Amateka ya Osita Iheme icyamamare muri filime nyafurika.
Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

Uyu munsi munyemerere dufungure indi paji turebere hamwe amateka ndetse n’urugendo rwa Osita Iheme umukinnyi rurangiranwa wa filime ukomoka mu gihugu cya Nigeria. Murakaza neza muriyi nkuru
Mu busanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Osita Iheme yabonye izuba hari muri weekend kuwa gatandatu , tariki ya 20 Gashyantare mu 1982 abyarwa na se Herbert Iheme na Mama we Augustine Iheme. Osita akaba ari umuhererezi mu muryango w’iwabo w’abana batanu. Uyu munsi muri 2025 akaba ari umugabo w’imyaka 43 ya mavuko.
Mu rugendo rwe rwa mashuri , abanza ndetse n’ayisumbuye yose yayigiye mu rusisiro rwa Mbaitoli aho yavukiye ndetse akanahakurira, nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye Osita Iheme yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Lagos aho yasoje amasomo ye mu mwaka w’i2002 ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza “ Bachelors Degree” mu ishami rya Computer Science cyangwa se ikoranabuhanga.asoje kaminuza yiyumvagamo ibyiyumviro byo kuzibera umunyamategeko ariko izo nzozi zaje gukendera buhoro buhoro birangira abiretse burundu.
Mu mwaka w’i2002 nibwo Osita yinjiye mu mwuga wo gukina filime , icyo gihe abyinjiramo filime nyinshi yakinnyemo bakaba baramukinishaga ari umwana bitewe ahanini n’imiiterere y’umubiri we aho afite indeshyo ya 1.33cm. nubwo yakinishwaga ari umwana ntibari baziko bamuhaye amahirwe yo kuzaba ikirangirire muri cinema ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yaho uwitwa Mayo Uzo Philips yaje guhamagara Osita Iheme amubwirako ashaka kumukinisha nk’umukinnyi w’imena muri filime yararimo ategura yitwa Aki na Ukwa, iyi ikaba ari filime Osita Iheme yahuriyemo na Chinedu Ikedieze aba bombi baje kwisanga babaye nk’abavandimwe biturutse mu gukina filime, aba bombi bashyize hamwe maze barakora, baramamara, barakundwa ndetse binjiza agatubutse biturutse ku gukinana filime.
Iyi filime bahuriyemo bwa mbere ya Aki na Ukwa yari filime ikinnye mu rurirmi rw’icyongereza ikaba yari ifite igihe kingana n’isaaha n’iminota 28. Iyi filime Osita yayikinnyemo ari umwana udashobotse ndetse uba atesha umutwe umubyeyi we. Nyuma yuko iyi filime isohotse yafashije Osita kugira igikundiro gihambaye muri rubanda ndetse noneho cyera kabaye bimuhesha gukina mu zindi filime ari umukinnyi ngenderwaho nomero ya 1. Nyuma yo gukina muri iyo filime uyu mugabo yakinnye mu zindi zirimo : Baby Police , Back from America , Green Snake , Show Bobo, Love for the Kids , n’izindi nyinshi cyane.
Mu rugendo rwe rwo gukina filime uyu mugabo yatwayemo kandi ibihembo bigeye bitandukanye, twavugamo nko mu mwaka w’i2007 aho yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime w’ibihe byose hari mu itangwa ry’ibihembo bya African Movie Academy Awards, sibyo gusa kuko mu mwaka w’i2011 Osita yahawe igihembo cy’umuntu wakoreye igihugu ibikorwa by’indashyikirwa iki gihembo akaba yaragihawe na Goodluck Jonathan wari perezida wa Nigeria Icyo gihe.
Osita iheme abantu benshi bamukunze bitururtse ku buhanga bw’indashyikirwa yagaragaje mu mwuga wo gukina filime , ariko cyane arikumwe na Chinedu Ikedieze inshuti ye magara banyuranye muri byinshi ni cyane ko bose bari bahuje imiterere y’umubiri ibi bikaba byaratumaga inshuro nyinshi ababakinishaga muri filime barabakinishaga ari abavandimwe ari nabyo byatumye abantu benshi bibwirako aba bagabo ari abavandimwe.
Hirya yibi byose Osita Iheme ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yabyaranye na Noma Iheme, usibye ibi Osita ni rwiyemezamirimo aho afite amazu azwi nka Apartment akodesha yo guturamo mu mujyi wa Lagos ndetse ku munsi wa none umutungo we ukaba ubarirwa agaciro ka miliyoni 5$ za madorali y’Amerika.
Osita Iheme hamwe n’umwana we
Iyibutse zimwe muri filime ze
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *