skol
fortebet

Achraf Hakimi umusore ugisaba Mama we amafaranga yo kurya , kuri ubu ari mu rukundo n’umugore umurusha imyaka 12 ya mavuko

Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Achraf Hakimi umukinnyi ukina nka myugariro ukomoka mu gihugu cya Morocco akaba ari umukinnyi w’Ikipe ya Paris Saint Germain, kuri ubu uyu musore ari mu rukundo n’umugore umurusha imyaka 12 uwo mugore mu buzima bwe akaba amaze guhana gatanya n’abagabo babiri bose.

Sponsored Ad

Umugore bivugwa ko abitse umutima wa Hakimi kuri ubu nta wundi ni umunyamakurukazi akaba n’umunyamideli ukomoka muri Argentine yitwa Wanda Nara. uyu Wanda Nara w’imyaka 39 ya mavuko kuko yabonye izuba mu 1986 amakuru inkuru z’urukundo rwe na Achraf Hakimi zije nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA CHAMPIONS LEAUGE aho uyu mugore yagaragaye kuri Stade ya Allianz Arena mu budage aho uyu mukino wanyuma wabereye.

Achraf Hakimi n’uyu Wanda Nara amakuru yizewe dukesha umunyamakuru w’umwuga ukomoka muri Argentine witwa Yanina Latorre avuga ko aba bombi Hakimi ndetse na Wanda bamenyanye ubwo uwahoze ari umugabo wa Wanda Nara ari we Mauro Icardi ubwo yakiniraga ikipe ya Paris Saint Germain hagati y’umwaka w’i 2020 kugera mu 2023.

Amakuru akomeza avuga ko uyu Wanda Nara ku munsi wo ku wa gatanu yahawe itike y’indege imuvana mu butaliyani aho atuye maze imugeza I munich mu budage ndetse mu birori byihariye byo kwishimira igikombe iyi kipe yatwaye, byabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu kuri Hotel Infinity mu mujyi wa Munich uyu mugore yari ahari kandi muri ibyo birori usibye abakinnyi n’abayobozi biyi kipe abandi bantu bari bemerewe kubizamo bari abantu bo mu miryango ya bakinnyi ndetse n’inshuti zabo za hafi.

Nyuma yuko ibyo byose bibaye uyu mugore Wanda Nara yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikirana amafoto na Video ze yitabiriye uyu mukino aho mu mashusho menshi yasangije abamukurikira ahanini yibandaga kuri Achraf Hakimi.

ACHRAF HAKIMI YABA YIRAHURIYEHO AMAKARA YAKA?

Uyu mugore nkuko twabigarutseho ni umunyamakurukazi akorera Televiziyo ya MTV mu Butaliyani akaba kandi n’umunyamideli ndetse ibyo akabifatanya no kuba ari uvuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga aho akurikirwa n’abantu miliyoni 17 ku rukuta rwa Instagram.

Wanda Nara ni umubyeyi w’abana batanu barimo batatu yabyaranye n’umugabo we wa mbere Maxi Lopez kuva 2008-2013 ndetse n’abandi babiri yabyaranye n’umugabo we wa kabiri Mauro Icardi kuva 2014-2024.

Wanda Nara abo bagabo be babiri tugarutseho yatumye baba abanzi ku rwego umubano wabo ubu ari nk’uwa Israel na Palestine ni nyuma yuko asize umugabo we wa mbere Maxi maze akisangira umukinnyi bakinaga mu ikipe imwe banakomoka mu gihugu kimwe ari we Mauro Icardi , ibi byababaje abantu benshi ndetse bituma Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine Lionel Messi aca iteka ko mu gihe cyose agikinira ikipe y’Igihugu Mauro Icardi atazigera ayikandagiramo bitewe n’igikorwa kigayitse yakoreye mugenzi we bakinanaga aho yamutwaye umugore.

IFARANGA RYA HAKIMI RIRARURA NTA N’URUPFUMUYE AZAMUKURAHO

Mu gihe aba bombi ubu bari mu rukundo abantu benshi bavuze ko ikijyanye no kuba uyu mugore hari n’icyatanu yakura kuri Achraf Hakimi akwiye kubyibagirwa kuko uyu musore yerekanye ubucakura bw’indashyikirwa ubwo mu 2023 uwahoze ari umugore we Hiba Abouk yajyaga gusaba gatanya asaba urukiko ko babagabanya imitungo bafite maze agatungurwa no gusanga uyu Hakimi imitungo ye yose ibaruye kuri Mama we.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa