Afite agahigo ko kuba ariwe muntu watsinzwe ikizamini cya Provisoire inshuro nyinshi, 960.
Yanditswe: Tuesday 25, Mar 2025

Umugore ukomoka mu gihugu cya Koreya yepfo witwa Cha sa - Soon afite agahigo ku isi ko kuba ariwe muntu watsinzwe inshuro nyinshi ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya gateganyo " Provisoire" mu busanzwe iki kizamini cyiba cyanditse ndetse harunubwo umuntu ashobora guhitamo kugikorera kuri mudasobwa. Uyu mubyeyi yakoze iki kizamini inshuro zigera kuri 960 atarabasha kugitsinda gusa nyuma yaho yaje kugitsinda agikoze ku nshuro ya 961 mu mwaka w’i 2010 akaba yaratsinze iki (...)
Umugore ukomoka mu gihugu cya Koreya yepfo witwa Cha sa - Soon afite agahigo ku isi ko kuba ariwe muntu watsinzwe inshuro nyinshi ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya gateganyo " Provisoire" mu busanzwe iki kizamini cyiba cyanditse ndetse harunubwo umuntu ashobora guhitamo kugikorera kuri mudasobwa.
Uyu mubyeyi yakoze iki kizamini inshuro zigera kuri 960 atarabasha kugitsinda gusa nyuma yaho yaje kugitsinda agikoze ku nshuro ya 961 mu mwaka w’i 2010 akaba yaratsinze iki kizamini afite imyaka 69 ya mavuko. Uyu mutegarugori yari amaze imyaka igera kuri 3 akora ikizamini Ariko ntibimuhire ntabashe gutsinda akaba avugako kugirango abashe kubona uruhushya rwa gateganyo rwo gutwara ibinyabiziga byamutwaye ibintu byinshi birimo na mafaranga ibihumbi 13.500$ ni ukuvuga amafaranga miliyoni 19 za mafaranga y’ U Rwanda.
Nyuma yuko atsinze iki kizamini Cha sa soon yaje gukorera uruhushya rwa Burundu rwo gutwara ibinyabiziga gusa nabwo ntibyamworoheye kurubona kuko yatsinzwe inshuro zigera ku 8 Ariko nyuma yaho aza narwo ku rubona.
Ubwo yatsindaga ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu abarimu bamwigishije ndetse n’inshuti ze barabyishimiye cyane, iyi nkuru yaje no kugera ku bayobozi b’uruganda rukora imodoka rwa Hyundai aho baje guha uyu mubyeyi impano y’imodoka ifite agaciro ka mafaranga ibihumbi $16,800 ni ukuvuga amafaranga miliyoni 23frw ndetse akaba yaranashyizwe mu mashusho yamamaza imodoka zikorwa nuru ruganda.
Ku munsi wa none uyu mubyeyi akaba afite imyaka 82 aho atuye mu mujyi wa Sinchon mu gihugu cya Koreya yepfo , Inkuru yuyu mubyeyi ni urugero rwiza rwerekana ko icyo ushaka uramutse umaramaje icyo byagusaba cyose udacitse intege birangira ucyigezeho. Ese wowe wabashije kubona uruhushya rwa gateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ukoze inshuro zingahe.?
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *