Afurika y’Epfo: Chris Brown yacanye umucyo mu gitaramo cyabanjirijwe n’induru
Yanditswe: Monday 16, Dec 2024
Chris Brown yashimishije abafana basaga ibihumbi 94 kuri Stade ya ‘FNB Stadium’ iri muri Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ni igitaramo cyabaye nyuma y’induru n’intugunda aho bamwe bashakaga ko gikomanyirizwa kubera ko uyu muhanzi amaze iminsi ashinjwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu.
Iki gitaramo cyatangajwe mu gihe ikigo Investigation Discovery [ID] gisanzwe gikora filime zicukumbuye, cyari cyateguje filime igaruka ku bikorwa bya Chris Brown byo guhohotera abagore ishobora gushyira mu kaga urugendo rw’umuziki rw’uyu muhanzi wubatse amateka ku Isi.
Iyi filime yiswe “Chris Brown: A History of Violence” yagiye hanze ku wa 27 Ukwakira 2024. Iri mu mujyo w’ubukangurambaga ID yatangije bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Iyi filime mbarankuru igaruka ku birego byashinjwe uyu musore byo guhohotera abagore, no ku ihohoterwa yakoreye Rihanna mu 2009 ubwo bakundanaga, akamukubita kugeza ubwo yangiritse mu isura akajya mu bitaro.
Chris Brown yanavuzweho guhohotera abandi bagore mu myaka yakurikiyeho na byo bikaba mu bigarukwaho muri iyi filime.
Nyuma y’igitaramo uyu muhanzi yasabye abakunzi be kongera kumushyigikira bagakora amateka mu kindi gitaramo azasorezaho kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024.
Itike ya make muri iki gitaramo yari iri kugura ama-Rand ya Afurika y’Epfo 400 ni ukuvuga arenga ibihumbi 30Frw, mu gihe iya menshi ari ama-Rand ya Afurika y’Epfo 4300 ni ukuvuga arenga ibihumbi 330Frw. Kuva yashyira hanze amatike mu mezi abiri ashize, yashize rugikubita.
Uyu muhanzi azahita yerekeza mu kindi gitaramo ateganya gukorera muri Brésil ku wa 21 na 22 Ukuboza 2024.
Ibitaramo uyu muhanzi amaze iminsi akora mu bihugu n’imijyi itandukanye, bigamije kumenyekanisha no gucuruza album ye nshya yise 11:11 iri mu ziyoboye izikunzwe ku Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *