skol
fortebet

Agahinda katumye Kanye West agereranya urugo rwe Kim Kardashian na gereza

Yanditswe: Tuesday 20, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi uri mu ba mbere ku isi,Kanye West,yaririye ku rubyiniro ubwo yashyiraga hanze umuzingo w’indirimbo ze zirimo iyo yakoze avuga ku mubano we n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian aho yavuze ko urugo rwabo rwari rumeze nka gereza.

Sponsored Ad

Mu ndirimbo ye nshya Welcome to my Life,Kanye West avugamo amagambo y’agahinda yatewe n’urugo rwe na Kim Kardashian by’umwihariko imyaka yabo 2 ya nyuma ndetse n’agahinda yatewe na kandidatire ye yo kuba perezida wa US.

Kanye w’imyaka 44 yavuze ko urugo rwe na Kimrwari Calabasas muri LA,rwari rumeze nka Gereza.Ati “Bwira abicanyi ko narokotse I Calabasas.”

Umwe mu bantu bari muri iki gitaramo cyo kumva izi ndirimbo wo muri Las Vegas,yagize ati “Ni indirimbo y’agahinda ya Kanye West,avuga byinshi ku mubano we na Kim.

Yavuze ku bana ndetse avuga ko yamutwaye buri kimwe.Nyuma yo gucuranga iyi ndirimbo,yamaze iminota nka 2 acecetse arangije ararira.Byari bibabaje.”

Kanye yakoze iki gitaramo cyo kumvisha abantu album ye ya 10 yishe Donda,yitiriye mama we watabarutse.Iyi album azayishyira hanze kuwa 5.

Kanye yatangaje ko yakiriye agakiza muri 2019 byatumye ashyira hanze album ya gospel yise Jesus is King.

Abantu batoranyijwe nibo bahawe ubutumire bwo kuza gusogongera kuri iyi album ya Kanye West.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa