skol
fortebet

Mukuralinda yasabye Police kwisunga amategeko mu gusobanura imyitwarire y’urubyiruko rwitabira ibirori

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, nti yumva neza icyo polisi y’igihugu yashingiyeho ishyiraho amabwiriza akwiye kugenga urubyiruko rwitabira ibitaramo by’imyidagaduro mu mugi wa Kigali

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, nti yumva neza icyo polisi y’igihugu yashingiyeho ishyiraho amabwiriza akwiye kugenga urubyiruko rwitabira ibitaramo by’imyidagaduro mu mugi wa Kigali

Yabihereye ku kibazo cy’abana bajya mu bitaramo n’utubari bakanywa inzoga ndetse n’abandi bakambara imyenda y’urukozasoni igaragaza imyanya y’abo y’ibanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera,yavuze ko ibyo bintu byombi bidakwiriye ndetse hagiye gukazwa ingamba mu kubikumira by’umwihariko abana bajya mu bitaramo batagejeje imyaka.

Avuga kuri ibi, CP JB Kabera yashimangiye ko ikibazo kimaze gufata indi ntera aho umuntu yakabaye yambaye ishati hejuru y’ipantaro cyangwa ikabutura,ahubwo akambara ishati yonyine, akajya mu ruhame yambaye gutyo, cyangwa ugasanga bambaye imyenda imeze nk’akayunguruzo.

Yakomeje avuga ko uburenganzira bwa mbere ari ukwambara neza atari ukwambara ibidakwiriye cyangwa kwambara nabi.

CP Kabera yavuze ko hari n’imyambarire idakwiye, itanakwiye mu muco Nyarwanda."

Avuga ko polisi n’abashinzwe kwinjiza abantu mu bitaramo (aba-bouncers) bakwiye kujya bita ku myambarire y’abitabiriye ibitaramo n’imyaka ya bo ku buryo nta winjira aterekanye ibyagombwa uretse uherekejwe n’umubyeyi.


Ubu butumwa bwa Polisi y’igihugu bwafashe nk’ubushaka kubuza urubyiruko uburenganzira bwo kwidagadura, aho bamwe batatinye kubigereranya no kubima uburenganzira bwo kubaho mu bwisanzure.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda yasabye polisi y’igihugu gusobanura yisunze amategeko ibyo isaba uru rubyiruko.

Ubutumwa Alain Mukurarinda, yanyujije kurukuta rwe rwa twita, yibukije Polisi y’Igihugu ko ibyo isaba urubyuruko bigomba kuba bijyanye n’ibiri mu amategeko/itegeko nshinga ry’u Rwanda

Yibaza n’iba umuntu udafite indangamuntu atazongera kwidagadura yitabira ibitaramo mu Rwanda? Akomoza no kujya muri stade mu mikino itandukanye bidafite aho bitaniye n’ibitaramo uko bizagenda ?

Hirya no hino mu Gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara ikibazo cy’abana bajya mu bitaramo n’utubari bakanywa inzoga ndetse n’abandi bakambara imyenda y’urukozasoni igaragaza imyanya y’abo y’ibanga , bigatera abakuze kwibaza ku muco w’ahazaza h’abana babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa