skol

Aline Gahongayire yatangije amarushanwa azasiga akoreye indirimbo umunyempano

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2026

featured-image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yashyizeho amarushanwa agamije kuzamura impano nshya, aho azaha amahirwe umwe mu bazitwara neza agakorerwa indirimbo ye mu buryo bw’amajwi (audio) n’amashusho (video), ndetse akanahabwa ubufasha mu kumenyekanisha igihangano cye.

Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, asobanura ko ari imwe mu ntambwe nshya ateye mu gushyigikira abakizamuka mu muziki wa ’Gospel’.

Mu butumwa bwe, Aline Gahongayire yavuze ko nyuma y’ibikorwa yagiye akora birimo ibiganiro nka “Mvura nkuvure”, “Bblessed Show”, “Talk with Dr Alga” na “Purple Connect”, yumvise agize igitekerezo cyo kongera gufasha abanyempano binyuze mu muziki.

Yahereye kuri album ye nshya yise “Yesu Ashimwe”, aho yashyize hanze indirimbo yitiriye iyo album, agasaba abantu bose bafite impano kuyiririmba mu buryo bwabo bakoresheje amajwi yabo, bagakora ‘challenge’ ishobora kubageza ku mahirwe yo gutsindira ibihembo bikomeye.

Yagize ati: “Abanyempano rero kora ‘challenge’ y’indirimbo ‘Yesu Ashimwe’ ukoreshe ijwi ryawe.”

Mu bihembo byateganyijwe harimo gukorerwa indirimbo nshya mu buryo bwa bw’amajwi (Audio) n’amashusho (Video), guhabwa ‘Promotion’ yihariye izamufasha kumenyekana, ndetse n’igihembo cy’amafaranga nubwo umubare wacyo utatangajwe.

Aline Gahongayire yavuze ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ari ugufasha benshi kubona umugisha binyuze mu ndirimbo ze, ariko by’umwihariko agashyigikira impano nshya zinjira mu muziki wa gospel.

Ati: “Iyi album nifuza guhesha benshi umugisha. Buri uko indirimbo isohotse nifuza gufatanya n’abatari bake kumenya no gushyigikira impano nshya mu muziki wa ‘Gospel’, birashoboka dufatanije.”

Yakomeje asaba abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga kuzamufasha mu gutoranya uzahiga abandi, ashimangira ko ubufatanye ari bwo buzafasha kubona impano nziza kurushaho.

Abifuza kwitabira aya marushanwa basabwe kohereza amashusho yabo baririmba iyi ndirimbo banyuze ku rubuga rwe rwa Instagram cyangwa kuri nimero ya telefoni yatanzwe [0788316002], bakongeraho amazina yabo.

Ni igikorwa cyitezweho kuvumbura no kuzamura impano nshya, cyane cyane mu gihe umuziki wa gospel mu Rwanda ukomeje kwaguka no kwakira abahanzi bashya bafite impano zitandukanye.

Gahongayire yatangije ‘challenge’ y’indirimbo “Yesu Ashimwe”, aho azafasha umunyempano gutsindira gukorerwa ’Audio’ na ’Video’ by’indirimbo ye nshya

Abahanzi bakizamuka bahawe amahirwe akomeye na Aline Gahongayire, uzatoranya uzitwara neza mu kuririmba “Yesu Ashimwe” akamushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa