skol
fortebet

Irebere uburanga bwa Joy Majisola Raimi umukobwa wegukanye ikamba rya Miss world Nigeria 2025

Yanditswe: Sunday 06, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu mpera ziki cyumweru mu gihugu cya Nigeria nibwo hasozwaga irushanwa rya Miss World Nigeria 2025, iri ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye cyane mu gihugu cya Nigeria. Ikamba ryiri rushanwa rikaba ryegukanywe na Raimi Joy umukobwa wabonye izuba mu mwaka w’i 2001 akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Osun. Ibirori byo gusoza iri rushanwa bikaba byabereye muri Federal Palace Hotel iherereye mu mujyi wa Lagos.
Uyu mukobwa akaba yegukanye iri kamba ahigitse abandi bakobwa 37 (...)

Sponsored Ad

Mu mpera ziki cyumweru mu gihugu cya Nigeria nibwo hasozwaga irushanwa rya Miss World Nigeria 2025, iri ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye cyane mu gihugu cya Nigeria. Ikamba ryiri rushanwa rikaba ryegukanywe na Raimi Joy umukobwa wabonye izuba mu mwaka w’i 2001 akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Osun. Ibirori byo gusoza iri rushanwa bikaba byabereye muri Federal Palace Hotel iherereye mu mujyi wa Lagos.

Uyu mukobwa akaba yegukanye iri kamba ahigitse abandi bakobwa 37 bari bahatanye baturutse mu gihugu cyose. Raimi yasoje amasomo muri Kaminuza ya Port Harcourt iherereye mu gihugu cya Nigeria, akaba ari umukobwa wagize ibyago byo gukura nta nyina agira kuko yitabye Imana uyu mukobwa akiri umwana muto.

Raimi akaba azaserukira igihugu cye cya Nigeria mu irushanwa rya Miss world ku rwego rw’isi rikaba riteganyijwe kubera mu mujyi wa Hyderabad mu gihugu cy’U Buhinde rikazatangira tariki ya 7 Gicurasi kugera kuya 31 uko kwezi. Rikazitabirwa na bakobwa baturutse mu bihugu 140 byo ku isi.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa