Amafoto ya bamwe mu bastar bo mu Rwanda mbere yuko baba ibyamamare
Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

Abakiriye agakiza ni bo baririmba ngo ‘Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’ibikomangangoma, bagakomeza ngo nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa ngo yikorere amaboko, kukumenya nibwo bwenge, kugutunga nibwo buzima.
Benshi mu bastar nyarwanda batangiye kumenyekana bigoranye, bamwe kwihanganira gukora bapfundikanya birabananira babivamo ariko abiringiye imbaraga z’Imana babinyujije mu mpano zabo ubu bafite ishimwe rikomeye ku mitima yabo kubera intera ikomeye bamaze kugeraho babikesha (...)
Abakiriye agakiza ni bo baririmba ngo ‘Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’ibikomangangoma, bagakomeza ngo nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa ngo yikorere amaboko, kukumenya nibwo bwenge, kugutunga nibwo buzima.
Benshi mu bastar nyarwanda batangiye kumenyekana bigoranye, bamwe kwihanganira gukora bapfundikanya birabananira babivamo ariko abiringiye imbaraga z’Imana babinyujije mu mpano zabo ubu bafite ishimwe rikomeye ku mitima yabo kubera intera ikomeye bamaze kugeraho babikesha umuhogo, kwandika , gukina umupira wa maguru n’ibindi bitandukanye. uyu munsi munyemerere dufungure indi paji turebere hamwe amafoto aragaragaza uko bamwe mu byamamare nyarwanda bari bameze mu myaka yatambutse guhera muri 2008 ari nabwo benshi batangiye kumenyekana. Murakaza neza muriyi nkuru.
1. mu mwaka w’i 2013 ubwo Radio Isango Star yatwikwaga n’inkongi y’umuriro abanyamakuru bayikoreraga byabaye ngombwa ko bazajya bakorera akazi i muhira , muriyi foto abanyamakuru biyo Radio mwiyo myaka barimo Claude Kabengera, Sandrine Isheja, Aissa Cyiza , Antoinette Niyongira , Alphonse Muhire Munana , n’abandi bari bahuriye mu rugo ngo babashe gukora akazi.
2. Ikipe y’igihugu Amavubi yo mu myaka yi 2012 ni uku yari imeze , abakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Mbuyu Twite, Daddy birori n’abandi bari inkingi za mwamba.
3.. Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Shaddyboo aha hari muri 2013
4. Bruce melodie wo muri 2012 yari umuhanzi ugitumirwa ku bigo bya mashuli
5. Umusobanuzi wa filime Junior Giti muri 2012 yari umunyeshuli muri Lycee de Kigali.
6. Abakinnyi Djihad Bizimana ndetse na Muhadjiri Hakizimana mu myaka yi 2012 bari abakinnyi bakishakisha.
7. Abanyamakuru Rutamu Elie Joe , Claude Hit ndetse na Kayishema Tity Thierry ubwo basozaga amasomo ya kaminuza muri 2013.
8. Nyakwigendera Nkusi Thomas Yanga mu mwaka w’i2014 ubwo yafashaga itsinda rya Charly&Nina mu mashusho y’indirimbo yabo Bye Bye.
9.Umunyamakuru Gentil Gedeon wo mu myaka yi 2011 ubwo yari umunyeshuli muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
10. Haruna niyonzima wo muri 2004 yari umukinnyi ukiri muto mu ikipe ya Etincelle Fc.
11. Umuhanzi Babou wari ukiri umwana muto muri 2012, aha yari mu birori byo gusangira noheli n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu byari ibirori byateguwe na Madamu wa Perezida Jeannette Kagame.
12. Abahanzi bakaba n’abavandimwe Andy Bumuntu na Umutare Gaby aha barikumwe ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu muri 2014.
13. Umuhanzi Mariya Yohani ubwo yari mu bihe by’ubukumi mu myaka yi 1960.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *