skol
fortebet

Amafoto ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz yakuyeho ugushidikanya ku rukundo rwabo

Yanditswe: Saturday 25, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ariko bigatera benshi gushidikanya gusa amafoto yagiye hanze bari kumwe yatumye igihu cyeyuka.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Arel Wayz na Juno batumiwe kuri Radio KISS FM kuvuga ahanini ku ndirimbo yabo Away yashyizwe mu ndirimbo zihatanira ibikombe byo mu mpeshyi bitangwa n’iriya Radio "KISS SUMMER AWARDS 2021" .
Aba bahanzi ntibahishe urukundo rwabo kuko bakoze ikiganiro uyu (...)

Sponsored Ad

Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ariko bigatera benshi gushidikanya gusa amafoto yagiye hanze bari kumwe yatumye igihu cyeyuka.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Arel Wayz na Juno batumiwe kuri Radio KISS FM kuvuga ahanini ku ndirimbo yabo Away yashyizwe mu ndirimbo zihatanira ibikombe byo mu mpeshyi bitangwa n’iriya Radio "KISS SUMMER AWARDS 2021" .

Aba bahanzi ntibahishe urukundo rwabo kuko bakoze ikiganiro uyu mukobwa yicaye ku maguru y’uyu musore ndetse bananyuzagamo bakagaragaza ko bafitanye umubano udasanzwe.

Ubwo umunyamakuru Arthur yababazaga niba bakundana,Juno yagize ati "ubuse ntidukundana.Ariel Wayz arasubiza ati "Turakundana."

Umunyamakuru ati "Nka couple.Umubano wanyu umeze ute?.Juno yamusubije ati "Turi inshuti magara.couple best friends."

Aba bahanzi bakomeje kuryohereza aba bakunzi ba muzika kubera amajwi yabo bagiye bashyira hanze amashusho bari kumwe ndetse hakabaho amwe aca ibintu kubera imyambarire ndetse nibyo bakoraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa