skol
fortebet

Amashusho ya Burna Boy yogoshesha incakwaha nyuma y’imyaka ine yaciye igikuba

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 23, Jun 2025

Amashusho ya Burna Boy yogoshesha incakwaha nyuma y'imyaka ine yaciye igikuba

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bakomeje gutangarira umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Burna Boy, nyuma y’amashusho ye yakwirakwiye ari kogoshwa incakwaha, nyuma y’imyaka ine yari ishize atabikora.

Uyu muhanzi yari ahagaze yishingikirije akaboko kamwe ku rukuta rw’inyubako bari barimo, aganira n’uri kumwogosha ubona bahuje urugwiro. Kuri aya mashusho hari handitseho amagambo agira ati “Burna Boy ari kogosha incakwaha, nyuma y’imyaka ine.”

Abantu bamwe babaye nk’abatunguwe, ariko abandi bavuga ko kubera ko ari umunyamafaranga ntacyo bitwaye kuko n’ubundi byanga bikunze hari amavuta ahenze yasigagamo, ngo atanuka.

Uyu muhanzi akenshi iyo yagaragaraga mu bitaramo yakuyemo umwenda yambaye hejuru, batangiraga ibiganiro ku ncakwaha ze kuko atajyaga azihisha na rimwe.

Burna Boy yatunguranye agaragara ari kogoshwa incakwaha yari amaranye imyaka ine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa