skol
fortebet

Amashusho ya Elvis Presley asangira Noheli n’umuryango we bwa nyuma ari mu cyamunara

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho agaragaza Elvis Presley wamamaye mu muziki mu myaka yashize, ari kumwe n’umuryango we basangira ‘Noheli’ bwa nyuma, yashyizwe mu cyamunara.

Sponsored Ad

Aya mashusho yo mu 1971, yashyizwe ku rubuga rwa Gotta Have Rock and Roll, rwamamaye mu gukorerwaho cyamunara cyane cyane ziganjemo izijyanye n’ibikoresho abanyamuziki bakoresheje kera.

Aya mashusho afite iminota itatu, agaragaza Elvis Presley ari kumwe na Priscilla Presley wahoze ari umugore we ndetse n’umukobwa we Lisa Marie Presley. Agaragaza Elvis ari kwirukankana n’umukobwa we Lisa witabye Imana nawe muri Mutarama 2023.

Aya mashusho ni nayo ya nyuma agaragaza Elvis Presley na Priscilla wari umugore we ndetse n’umukobwa wabo Lisa Marie Presley wari ufite imyaka itatu bishimanye nk’umuryango, cyane ko nyuma y’iyo Noheli Priscilla yahise yaka gatanya n’uyu muhanzi wamamaye muri Rock and Roll, akaza kuyihabwa mu 1973.

Urubuga rwa Gotta Have Rock and Roll, rwatangaje ko uyu ari wo munsi wa Noheli wa nyuma uyu muryango wari kumwe kuko nyuma yo gutandukana kwa Priscilla na Presley mu 1977 uyu muhanzi yahise yitaba Imana.

Aya mashusho yashyizwe mu cyamunara kugeza ku wa 6 Ukuboza uyu mwaka, ari kugurishwa nibura ibihumbi 50$[68.809.145 Rwf] bivuze ko ushaka kuyegukana atagomba gushyiraho igiciro kiri munsi y’iki.

Iyi nzu iri gucuruza aya mashusho yatangaje ko ashobora kuzagurwa hagati y’ibihumbi 80$ n’ibihumbi 100$.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa