skol
fortebet

AMATEKA Y’UMUHANZI JOHN LEGEND UTEGEREJWE MU GITARAMO CY’AMATEKA I KIGALI

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuva mu myaka 25 ishize mu Rwanda hagiye hataramira abahanzi benshi batandukanye b’intarumikwa ndetse bafite amazina aremereye cyane mu muziki ku rwego mpuzamahanga. Bamwe muri abo twavugamo nka ; Kendrick lamar , Jason derulo , Psquare , Luckydube , Sean Kingston , Sean Paul , Shaggy , Ismai lo , ndetse n’abandi benshi cyane. Ku rutonde rwibi byamamare hakaba hagiye kwiyongeraho icymamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga John Legend utegerejwe mu gitaramo cyizaba mu ijoro rya taliki 21 (...)

Sponsored Ad

Kuva mu myaka 25 ishize mu Rwanda hagiye hataramira abahanzi benshi batandukanye b’intarumikwa ndetse bafite amazina aremereye cyane mu muziki ku rwego mpuzamahanga. Bamwe muri abo twavugamo nka ; Kendrick lamar , Jason derulo , Psquare , Luckydube , Sean Kingston , Sean Paul , Shaggy , Ismai lo , ndetse n’abandi benshi cyane. Ku rutonde rwibi byamamare hakaba hagiye kwiyongeraho icymamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga John Legend utegerejwe mu gitaramo cyizaba mu ijoro rya taliki 21 Gashyantare , I Kigali mu nyubako ya BK Arena ariko se mu byukuri uyu muhanzi utegerejwe I Kigali ni muntu ki ? ese afite ibihe bigwi mu muziki ? Murakaza neza muriyi nkuru.

Mu busanzwe amazina yiswe na babyeyi ni John Roger stephens ariko yamamaye mu muziki nka John Legend , uyu mugabo yabonye izuba taliki ya 28 ukuboza mu mwaka w’i1978 kuri uyu munsi akaba afite imyaka 47 ya mavuko. Legend ni umwana wa kabiri mu muryango wabo wa bana bane.uyu mugabo yavukiye ndetse akurira mu rusisiro rwa Springfield ikaba ari karitsiye iri muri leta ya Ohio mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika , John legend avuka kuri se wari umukozi mu ruganda ni mugihe nyina yari umudozi w’imyenda. Ubwana bwe ntabwo bwarimo ibihe biryoshye kuko papa we na mama we bahanye gatanya ubwo John Legend yari afite imyaka 10 ya mavuko kuva icyo gihe mama we kubyakira byaramugoye ndetse atangira kuba imbata y’ibiyobyabwenge kugirango arebeko yakwiyibagiza ibyo byose. Mwibyo bihe John Legend n’abavandimwe be bagiye kuba kwa se Ronald kuko ariwe washoboraga kubitaho. Nyuma yaho Aba babyeyi be baje kongera gusubirana babana nk’umugabo n’umugore ubwo yari afite imyaka 22 ya mavuko.

Urukundo rwa John Legend ku muziki ntabwo ari ikintu cyaje akuze kuko akiri umwana muto mu rugo ababyeyi be bamuteraga ingabo mu bitugu bakamubwirako azavamo umuhanzi w’ikirangirire, Papa wa john legend yari umukaraza w’ingoma n’imugihe mama we yari umuyobozi wa korali ku rusengero basengeragaho. Ibi ngo byatumye atinyuka ibikoresho bya muzika akiri muto birimo nka Piano , Guitar , ndetse n’ibindi byinshi.

Ubwo yari afite imyaka 7 ya mavuko John Legend yatangiye kujya acurangira korali zitandukanye mu rusengero ndetse gukomeza no mu bihe yari atangiye kugimbuka impano ye yakomeje gukura ndetse irushaho kwaguka, mu mwaka w’i1998 ubwo yari afite imyaka 20 ya mavuko inshuti ye biganaga kuri kaminuza ya University of pennysylvania yamuhuje n’umuhanzikazi akaba icyatwa mu njyana ya Hiphop Lauryn Hill nyuma yuko abahuje Lauryn Hill yaje kwifashisha John Legend ngo amucurangire Piano mu ndirimbo ye yarimo atunganya yitwa Everything ikaba ari indirimbo yasohotse no kuri Album yuyu muhanzikazi Miseducation of Lauryn Hill yasohotse mu mwaka w’i1998.

Nyuma yaho John Legend yaje gusoza kaminuza ndetse noneho atangira gukora umuziki nk’umwuga , mu mwaka w’i2000 uyu muhanzi yatangiye gukorana n’ikigo cya Boston consulting Group aho yatunganyaga indirimbo , akazandika ndetse akanaririmba hamwe nicyo kigo yaje gusohora album ebyiri ariko zose ntizamubyarira umusaruro ndetse ntizigeze zimenyekana cyane. mu mwaka w’i2001 Devo Harris yaje guhuza John Legend wari ukishakisha mu muziki amuhuza na Kanyewest nawe wari utaragira izina rikomeye mu muziki gusa we byibura hari aho yari ahagaze.

Nyuma y’iminsi micye Kanyewest yaje gusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya GOOD MUSIC umuhanzi wari mushya icyo gihe ariwe John Legend . bidatinze mu mwaka w’i2004 uyu muhanzi yaje gushyira hanze album ye ya mbere yise Get lifted ni album yakirirwe neza ku isoko kuko yacuruje amakopi arenga ibihumbi 116 mu cyumweru cya mbere isohotse. Ubu kugera ku munsi wa none ikaba yaracuruje amakopi arenga ibihumbi 550 muri Leta zunze ubumwe za amerika honyine.mu mwaka w’I 2006 uyu muhanzi yasohoye album ye ya kabiri yise once again nyuma yaho John Legend yasohoye album zitandukanye zirimo ; Evolver ,Love in the future ,Wake up , Darkness and Light , n’izindi nyinshi cyane zose hamwe zikaba ari Album zirenga 10.

Uyu muhanzi kandi yatwaye ibihembo bitandukanye mu rugendo rwe nk’umuhanzi bimwe muribyo twavugamo ibihembo bya Grammy awards inshuro 13 , Ibihembo bya BET inshuro 2 , igihembo cya American Music Awards inshuro imwe , n’ibindi bihembo byinshi byo ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi kandi yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye zirimo ; All of me , ordinary people ,Love me now,stereo , so high , n’izindi nyinshi cyane . Hirya yibi John Legend akaba yarize kugera ku rwego rwa kaminuza akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuvanganzo bw’ururimi rwicyongereza ni impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Pennysylvania mu mwaka w’i1999 sibi gusa kuko no mu mwaka w’i2012 Kaminuza ya Howard University yamuhaye impamyabumenyi y’icyubahiro ku bw’umusanzu we mu iterambere ry’umuziki byumwihariko mu njyana ya RnB guhera mu myaka yi 2000.

Hirya yibi John Legend yarushinze n’umunyamiderikazi Chrissy Teigen bamenyanye mu mwaka w’i2006 aba bombi baje kwambikana impeta y’urukundo mu mwaka w’i2011 ndetse nyuma y’imyaka ibiri ubwo ni mu mwaka w’i2013 hari ku I Taliki 14 nzeri basezerana kubana akaramata mu birori biryoheye ijisho byabereye mu mujyi wa Como mu gihugu cy’ubutaliyani , ndetse indirimbo yuyu muhanzi izwi cyane yitwa All of me akaba yarayihimbiye uyu mufasha we , Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho aba bombi bafitanye abana bane ;abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Uyu muhanzi akaba ategerejwe mu gitaramo cy’amateka aho cyizabera mu nyubako ya BK Arena ku munsi wo kuwa gatanu taliki 21 Gashyantare amatike akaba yaragiye ku isoko aho itike ihendutse ari amafaranga ibihumbi 25 ni mugihe ihenze ari amafaranga ibihumbi 180.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa