Amateka y’umuhanzi Minani Rwema waririmbye indirimbo urabeho nyamibwa icyeye.
Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2025

Benshi batagize amahirwe yo kubana nawe ubwo yarakiri mu mubiri , uyu munsi bahura nawe binyuze mu bihangano bye cyangwa se bumvise indirimbo ze mu birori binyuranye by’umuco nyarwanda. Gusa abamuzi bagiriwe ingabire yo kubana nawe imbonankubone bamufata nka Murumuna wa malayika , imfura , inkotanyi cyane akaba umugabo w’urugwiro rwinshi wasabanaga na bose. turavuga umuhanzi wahimbye ibihangano bidasaza , indirimbo ze zikoreshwa henshi ndetse zifitiye umumaro munini umuryango Nyarwanda. (...)
Benshi batagize amahirwe yo kubana nawe ubwo yarakiri mu mubiri , uyu munsi bahura nawe binyuze mu bihangano bye cyangwa se bumvise indirimbo ze mu birori binyuranye by’umuco nyarwanda. Gusa abamuzi bagiriwe ingabire yo kubana nawe imbonankubone bamufata nka Murumuna wa malayika , imfura , inkotanyi cyane akaba umugabo w’urugwiro rwinshi wasabanaga na bose. turavuga umuhanzi wahimbye ibihangano bidasaza , indirimbo ze zikoreshwa henshi ndetse zifitiye umumaro munini umuryango Nyarwanda. muriyi nkuru munyemerere dufungure indi paji turebere hamwe amateka ndetse n’ubuzima bwa Minani Rwema umunyabigwi mu muziki Nyarwanda wamamaye mu ndirimbo nka Amahoro , Sirilatele , Urabeho nyamibwa icyeye , Malayika Ange , n’izindi nyinshi cyane. Murakaza neza muriyi nkuru.
Minani Rwema yabonye izuba mu mwaka w’i 1975 avukira mu gatumba ni mu burengerazuba bw’igihugu cy’u Burundi , amazina yiswe n’ababyeyi ni Minani Rwema Celestin aho mu gatumba niho uyu munyabigwi yabyirukiye ahigira amashuli abanza ndetse n’ayisumbuye mbere yuko ayahagarika agasanga abandi ku rugamba rwo kubohora igihugu. Uyu munsi iyo aza kuba akiriho Minani Rwema yarikuba ari umugabo w’imyaka 50 ya mavuko.
Mu myaka yi 1990 ubwo bamwe mu basore n’inkumi ba banyarwanda bafataga icyemezo cyo gufata intwaro bakajya ku rugamba rwo kubohora igihugu Minani Rwema nawe adasize inanga ye ndetse na Guitar yasanze abandi basore ku rugamba batangira kujya bacuranga banaririmbira abantu kugirango bakusanye amafaranga yo gutera inkunga ururgamba ariko banafashaga ingabo kwiyongeramo akanyabugabo binyuze mu ndirimbo zabo.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu Minani rwema Yakomeje amashuli yisumbuye nicyane ko ajya kuza ku rugamba rwo kubohora igihugu yari atarasoza amashuli yisumbuye, Mu Rwanda niho yasoreje amashuli yisumbuye aho yize ku ishuli rya Lycee notre dame de citeaux akaba yarize mu ishami ry’ubucuruzi ndetse n’ibaruramari uyu muhanzi nyuma yaho yaje kwiga kaminuza aho yize muri kaminuza y’igenga ya Kigali (ULK) mu ishami ryibijyanye n’imiyoborere.
Taliki ya 30 werurwe 2008 nibwo inkuru mbi yaturutse mu gihugu cy’ubuhinde mu bitaro bya Amalita yavugagako umuhanzi Minani Rwema yitabye Imana ahagana ku isaaha ya 6:00am z’igitondo azize indwara y’umwijima yari yaragiye kwivuriza muri iki gihugu aho yari ahamaze amezi ane avurwa. Uyu muhanzi yitabye Imana afite imyaka 33 ya mavuko gusa hirya yo kuba umuhanzi akaba yarigeze no kuba umuyobozi wungirije wa karere ka Kanombe ushinzwe urubyiruko , siporo ndetse n’imyidagaduro , ibi byabaye mbere yuko u Rwanda ruvugura amazina y’intara , uturere ,imirenge , utugari ndetse n’imidugudu.
Mu buhanzi bwe, Minani Rwema yari umuhanzi w’umuhanga cyane udashakisha, uzi ururimi urwumva neza, akamenya no kuruvuga binogeye amatwi. Yari umwe mu ntore z’imena, akamenya guhamiriza no guca umugara bikerereza abagenzi bikagamburuza abaswa. Minini Rwema yari azi kandi gutamba kirundi, akamenya kubyina amayaya, yajyera mu njyana ya kinyarwanda ho gushayaya, gushagirira, umudiho n’ikinimaba bikaba ibye, akamenya kugwa mu nka bihebuje nk’izindi mfura zose. Minani Rwema yari umukaraza w’umuhanga, injyana n’umurishyo we w’ingoma uzira gusobanya, byakwigererwa mbarwa mu bo yasize. Yari azi gususurutsa ibirori, akamenya kuganira, gusabana bikaba kamere ye; akamenya kubana, akaba umunyamahoro, gukundwa bikamuhama. Uyu munyabigwi Yabaye kandi Umuyobozi w’Itorero Indahemuka ndetse n’andi matorero agiye atandukanye.
Mu rugendo rwe nk’umuhanzi yakozemo indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo ; urabeho nyamibwa icyeye , Malayika Ange , Sirilatele , n’izindi nyinshi . uyu muhanzi kandi yasohoye imizingo cyangwa se Album ebyri zirimo Sirilatele yasohoye ubwo yari akiriho ndetse na SERAVI cyangwa se C’est la vie yasohotse mu 2010 hashize imyaka ibiri uyu muhanzi yitabye Imana.
Hirya y’umuziki Nyakwigendera Minani Rwema yarushinze n’umufasha we Umulisa Jacky mu mwaka w’i2003 ndetse Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho bafitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa aribo Agahozo Aniela ndetse na Rwema Kevin.
Minani Rwema yari umuhanga mu kwivuga, akamenya gutebya ndetse no gushyenga bibaye ngombwa, akagira ubuse busesereza budasebanya ndetse no gushyoma bikabera inganzo ye kandi ubutumwa bwimbitsemo bugatambuka. Yari umunyarwenya uru rutisasira umusa, ahubwo rufasha mu itambutsabutumwa ntarambira kandi bw’ibihe bishyize kera. Nubwo imyaka 17 ishize uyu munyabigwi atashye ibihangano bye biracyakoreshwa n’umuryango nyarwanda bitewe n’ubutumwa bukomeye bubikubiyemo ukaba ushaka ibihangano bye wabisanga muri Librarie Caritas ndetse no kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye I kanombe mu mujyi wa Kigali.
UMUSOZO!
UMWANDIITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *