skol
fortebet

Amateka ya Dr. Edouard Ngirente Ministiri w’intebe w’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 23, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kubyara ntacyo wabinganya ndetse iyi ni Ingabire ituruka k’uwiteka uyishaka ararama agatumbira ijuru akayisaba yicishije bugufi , sibwo bwa mbere twese twaba twumvise izina Itangishaka ibi bishatse kuvuga ko icyo Imana itaguhaye ntakukibihatira kugitanga ku ngufu ibi birimo ; amaronko atandukanye , urubyaro , ubwenge , ubuzima buzira umuze ndetse n’ibindi byinshi. Muriyi nkuru Mutwemerere turambure indi paji turebere hamwe amateka ya Dr. Edouard Ngirente ministiri w’intebe w’u Rwanda akaba (...)

Sponsored Ad

Kubyara ntacyo wabinganya ndetse iyi ni Ingabire ituruka k’uwiteka uyishaka ararama agatumbira ijuru akayisaba yicishije bugufi , sibwo bwa mbere twese twaba twumvise izina Itangishaka ibi bishatse kuvuga ko icyo Imana itaguhaye ntakukibihatira kugitanga ku ngufu ibi birimo ; amaronko atandukanye , urubyaro , ubwenge , ubuzima buzira umuze ndetse n’ibindi byinshi. Muriyi nkuru Mutwemerere turambure indi paji turebere hamwe amateka ya Dr. Edouard Ngirente ministiri w’intebe w’u Rwanda akaba ishema ry’ababyeyi bibarutse uyu mugabo wuje igifute cy’ubumenyi n’ubupfura. Murakaza neza muriyi nkuru.

Mu busanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Edouard Ngirente ariko kubera ibyo yagezeho muri ubu buzima ku mazina ye hiyongeraho ijambo Doctor tuuraza kurebera hamwe impamvu yabyo. Ministiri Edouard Ngirente yabonye izuba hari mu ntangiriro ya weekend kuwa gatanu taliki ya 22 Gashyantare mu 1973 yavukiye mu ntara y’amajyaruguru mu karere Gakenke ho mu murenge wa Coko. Uyu munsi mu mwaka w’i2025 Ministiri Ngirente akaba afite imyaka 52 ya mavuko.

Urugendo rwe mu mashuli , abanza yayize ku ishuli ribanza rya Rwahi ni mugihe amashuli yisumbuye yayakomereje mu ishuli rya Groupe Scolaire de la Salle rikaba ari ishuli riherereye mu karere ka Gicumbi mu ntara y’aamajyaruguru. Nyuma yaho yaje gukomereza amasomo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda aho yize ibijyanye n’ubukungu akaba kandi ari mu banyeshuli ba mbere bize muri iyi kaminuza nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yaje kubona akazi muriyi kaminuza aho yigishije mu ishami ry’ubukungu akaba icyo gihe kandi yari n’umuyobozi muri kaminuza ukuriye umushinga wari ushinzwe kugenzura ibijyanye n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Nyuma yibyo bihe muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yaje gukomeza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ muri kaminuza ya Louvain iherereye mu gihugu cy’ububiligi nyuma yo gusoza aya masomo ministiri w’intebe yaje kwiga amasomo y’impamyabumenyi y’ikirenga ‘PHD’ Mu bijyaye n’ubukungu akaba arinaho yaherewe Title ya Doctor iyi mpamyabumenyi akaba yarayikuye muri kaminuza Gatolika ya Louvain ho mu gihugu cy’ububiligi mu mwaka w’i2010. Mbere yo guhabwa inshingano zo kuba ministirir w’intebe w’u Rwanda mu 2017 , Edouard Ngirente yabanje gukora imirimo inyuranye irimo kuba umujyanama mu byubukungu muri ministeri y’imari mu Rwanda , yabaye kandi umujyanama mukuru w’umuyobozi wa Banki yisi mu mwaka w’I 2017 ubwo yari kuri uyu mwanya Dr. Edouard Ngirente akaba yarahembwaga amafaranga ibihumbi 20 by’amadorali ya amerika ni amafaranga agera kuri mmiliyoni 26 mu mfaranga y’u Rwanda ndetse icyo gihe akaba yari atuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Colombia.

Ku I taliki 30 Kanama mu mwaka w’i2017 Dr. Edouard Ngirente yashyizweho nka Ministiri w’intebe w’u Rwanda ibi byasohotse mu itangazo perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yasohoye ahagana I saasaba n’iminota micye za manywa iri tangazo ryamenyeshaga ko perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga yashyizeho ministiri w’intebe mushya ariwe Dr. Edouard Ngirente. Nyuma yuko iri tangazo risohotse umunsi wakurikiyeho taliki ya 31 Kanama Dr. Edouard Ngirente yarahiye nka ministiri w’intebe mushya w’u Rwanda akaba ari ministiri wa 11 mu mateka y’igihugu cy’u Rwanda gusa byumwihariko akaba ministiri w’intebe wa gatandatu w’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , Dr. Edouard Ngirente akaba yaragiye kuyu mwanya asimbuye Anastase Murekezi wari warahawe izi nshingano guhera mu mwaka w’i2014.

Ubwo ministiri Edouard Ngirente yamaraga kurahirira inshingano zo kuba ministiri w’intebe w’u Rwanda nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yamushimiye kuba yaremeye gukorera igihugu cye ndetse amwibutsako ubushobozi bwo kuba ministiri w’intebe w’u Rwanda abufite.

Hirya yibi byose Ministiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente ni umugabo wubatse aho afite umufasha na bana babiri ba bakobwa aribo ; Audrey ndetse na Passy. Twabibutsako uyu mwanya wa ministiri w’intebe uwuriho agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana na miliyoni 4,346,156frw buri kwezi , agenerwa kandi inzu yo kubamo ifite ibyangombwa nkenerwa byose , ahabwa kandi imodoka imwe ya kazi ndetse n’ibikenewe byose mu kuyifata neza bikishyurwa na Leta . Ministiri w’intebe ahabwa kandi amafaranga ibihumbi 600 buri kwezi yo kwakira abashyitsi , ahabwa kandi uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro ndetse no mu rugo ririmo Telefoni ngendanwa , Telefoni itagendanwa , fagisi , interineti igendanwa n’itagendanwa , telefoni ikorana na satellite ndetse na antene parabolike byose bikishyurwa na leta , ibi byose byiyongeraho amazi na mashanyarazi byose byishyurwa na leta , uburinzi buhooraho ku kazi , mu rugo ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa.

Ngayo nguko amateka ndetse n’ubuzima bwa Ministiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa