skol
fortebet

Ange Kagame n’umugabo we bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Adekunle Gold [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cya mbere umuhanzi w’umunya-Nigeria Adekunle Gold yakoreye i Kigali cyiswe "Movember Fest" .
Ni igitaramo cyabereye kuri Canal Olympia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.
Iki gitaramo cyari cyahuruje abantu b’ingeri zose cyane cyane urubyiruko rwari rwaje gutangira weekend.
Uyu muhanzi ufite abakunzi benshi i Kigali yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi barimo (...)

Sponsored Ad

Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cya mbere umuhanzi w’umunya-Nigeria Adekunle Gold yakoreye i Kigali cyiswe "Movember Fest" .

Ni igitaramo cyabereye kuri Canal Olympia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

Iki gitaramo cyari cyahuruje abantu b’ingeri zose cyane cyane urubyiruko rwari rwaje gutangira weekend.

Uyu muhanzi ufite abakunzi benshi i Kigali yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi barimo Gabiro Guitar waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ’Amahirwe’, ‘Koma’, ‘Karolina’ yakoranye n’itsinda rya Dream Boys, ‘Byakubera’

Yanaririmbye ’Igikwe’ indirimbo ikunzwe na benshi yakoranye na Confy.

Yakurikiwe na Kenny Sol, umwe mu bahanzi bakizamuka ukunzwe cyane, yaririmbye Haso, indirimbo ye yabiciye hanze aha, aririmba ’Agafire’ atibagiwe ’Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.

Aha niho umuhanzi Adekunle Gold [AG Baby] yahise aza ku rubyiniro yakirwa n’urufaya rw’amashyi menshi cyane.

Uyu muhanzi wari utaramiye bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda, yavuze ko yishimiye kuhataramira, ashimira buri umwe wese waje muri iki gitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa