Ari mu bahanzi Min. Olivier Nduhungirehe akunda, Ese Uyu Muhanzikazi ni muntu ki..?
Yanditswe: Monday 10, Feb 2025
Abahanga baravuga ngo umuziki ni ururimi rwumvwa na bose , ni inshuroo nyinshi ushobora kubyina ndetse ugakunda indirimbo kandi nta jambo na rimwe ryayo wumva, ninako bigenda ku bantu bakora mu mirimo itandukanye nabo bakunda umuziki. umwe mu bayobozi bazwiho kudahisha amarangamutima ye ku muziki harimo na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe mu minsi yatambutse nibwo yerekanye ko mu bahanzi akunda kumva indirimbo zabo harimo umugandekazi Winnie Nwagi ariko se uyu muhanzikazi ufite inganzo ministiri ashobora gukunda ni muntu ki? amateka ye ni ayahe? Murakaza neza muriyi nkuru.
Mu busanzwe amazina yiswe na babyeyi ni Winnie Nwagi uyu ni umugandekazi wumuririmbyi ,umwanditsi w’indirimbo , uvuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga , umukinnyi wama filime , n’ibindi byinshi. Yabonye izuba taliki 20 nyakanga mu mwaka w’i 1990, avukira mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda ndetse yakuriye mu rusisiro rwa Namasuba.
Winnie Nwagi avuka mu muryango wa bana babiri aho avukana na musaza we mukuru witwa Bob. Winnie nwagi mu mabyiruka ye yarerwaga na papa we wenyine kuko nyina yitabye Imana ubwo Winnie yigaga muwa kane wa mashuli abanza. Ubwo Winnie Nwagi yari ageze mu mwaka gatandatu wa mashuli yisumbuye yatangiye kujya ataha igicuku imyitwarire ye itangira guhinduka ndetse bimuteranya na se bidatinze Winnie aza gusama.
akimara gusama Papa we yahise amwirukana mu rugo ndetse yanga no kongera kumwishyurira ishuli bituma Winnie Nwagi areka ishuli adasoje amashuli yisumbuye. icyo gihe yahise ajya kwibana atangira ubuzima bwe ku giti cye. mu nzozi ze Yakuze yumva azaba Umunyamakuru usoma amakuru sibyo gusa kuko yanakundaga umuziki ndetse kenshi yabaga aririmba indirimbo za bahanzi nka Mariah Carrey, Whitney Houston, Brandy, ndetse n’abandi benshi.
Nyuma yuko atangiye ubuzima bwe ku giti cye Winnie yatangiye kugerageza amahirwe mu muziki hari mu myaka y’i 2012 gusa amahirwe ntiyamusekeraga. Mu mwaka w’i 2014 yaje kwitabira amarushanwa yo gushaka abanyempano mu kuririmba yari amarushanwa ya Coca cola. mwiryo rushanwa winnie yaje gusoza iryo rushanwa ari uwa kabiri ahita abona amasezerano yo kujya afashwa na Swangz Avenue inzu ifasha abahanzi ikomeye cyane muri Uganda.
Umwaka w’i 2016 nibwo abanya Uganda benshi bamenye icyo Winnie Nwagi ashoboye ubwo yasohoraga indirimbo ye Musawo. iyi Nimwe mu ndirimbo ze nziza cyane ndetse yamutangije urugendo nk’umuhanzi uririmba akanandika indirimbo. Nyuma yaho yaje gukora izindi ndirimbo nyinshi zitandukanye nazo zakunzwe zirimo : katono katono, embeera, kyowulila, Jangu, Matala, Batuleke, nizindi nyinshi.
Hirya yibyo Winnie Nwagi yaje kwibaruka wa mwana mu mwaka w’i 2011 ndetse ubu yarakuze ni Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 , Winnie nwagi na se wuyu mwana bamenyanye ubwo Winnie yigaga muwa 6 wa mashuli yisumbuye aba baje gukundana ndetse ikibatsi cy’urukundo rwabo cyiza kuba barafu ubwo Winnie yabwiraga uwo musore ko atwite. nyuma yuko Winnie asamye uwo mugabo yamusabye ko bakuramo iyo nda ariko Winnie nwagi arabyanga. Nyuma yuko yanze gukuramo iyo nda byarabateranyije ndetse umubano wabo uhita urangira.
Mu mikoro ye macye Winnie Nwagi yareze uwo mwana mpaka akuze Uyu munsi Imana ikaba yarabahinduriye ubuzima we n’umwana we w’umukobwa. Ubu kuri Uyu munsi Winnie ari mu bahanzi bakomeye muri Uganda ndetse umuziki we uri ku rwego mpuzamahanga, benshi bamukundirako ari umwe mu bagandekazi bafite ijwi rizira amakaraza mbega ba bahanzi ba banyempano bidasaba ibyuma by’abazungu cyangwa se gukora iyo bwabaga. Inganzo ye ikaba ikundwa na batari bacye kuva mu rusisiro rwa namasuba kugenda ukagera mu mujyi wa kigali aho abarimo ministiri Olivier Nduhungirehe bakunda indirimbo ze.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *