Sobanukirwa byinshi ku kayabo umuraperi Kanyewest atanga nk’indezo buri kezi
Yanditswe: Monday 14, Apr 2025

Umuraperi Kanye West uzwi cyane nka Ye , kuri uyu munsi niwe mugabo utanga indezo ya mafaranga menshi muri Leta zunze ubumwe za America hose, uyu muraperi yarushinze n’Umunyamideri Kim kardashian mu mwaka w’i 2014 gusa bakaba bararushinze bamaze igihe baziranye. Kim Kardashian na Kanye west baje gutandukana mu mwaka w’i 2022 buri wese anyura ize nzira gusa bemeranya kujya bahuriza ku nshingano zo kwita ku bana babo bane aribo ; North West, Saint West, Chicago West na Psalm West.
Nyuma yaho (...)

Nyuma yaho aba bombi bahanye gatanya mu mwaka w’i 2022, urukiko rwaje gutegeka Kanye West kujya atanga indezo ya mafaranga ibihumbi $200 ya madorali ya America kugirango abana be bitabweho neza akaba ari amafaranga angana na miliyoni 287frw za mafaranga y’ U Rwanda, kimwe mu byatangaje abantu benshi nyuma yo kumenya iyi nkuru ni uburyo uyu muraperi atanga indezo ya mafaranga menshi kandi n’uwahoze ari umugore we Kim kardashian nawe ari umuherwe aho afite umutungo ubarirwa agaciro karenga miliyari imwe ya madorali ya America.
Imwe mu mpamvu ituma uyu mugabo atanga indezo ya mafaranga angana gutya ni uko abana be mu busanzwe mbere yuko atandukana n’umugore we bari babayeho ubuzima bwiza cyane ndetse buhenze. urukiko rukaba rwaratangajeko impamvu azajya atanga indezo ingana gutya aruko ubuzima abana bari babayemo bakirikumwe n’ababyeyi bombi butagomba guhinduka ndetse n’ibyo babonaga byose bagoomba gukomeza kubibona. Abana ba Kim Kardashian na Kanyewest biga ku ishuri rya Canyon riherereye mu mujyi wa Los Angeles, umunyeshuri wiga kuri iri shuri akaba yishyura amafaranga y’ishuri ibihumbi $20,000 ya madorali ya America ni ukuvuga amafaranga miliyoni 28frw za mafaranga y’U Rwanda ku mwaka kugirango abashe kwiga muri iri shuri. Uretse ibi aba bana bishyurirwa amafaranga menshi yo kubacungira umutekano ndetse n’ibindi byose bakenera birimo imyambaro ihenze, gusohokera ahantu hiyubashye byose bikitabwaho hifashishijwe ayo mafaranga y’indezo.
Uyu munsi muraperi Kanye West akaba aza ku rutonde rwa bahanzi 10 bakize kurenza abandi ku isi , Umutungo we kuri uyu munsi ukaba ubarirwa agaciro ka miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi mirongo irindwi na zirindwi.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *