skol
fortebet

Ayra Starr yikomye abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Tuesday 17, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Ayra Starr, yagaragaje agahinda atewe n’uburyo akomeje gukorerwa ihohoterwa rikabije ku mbuga nkoranyambaga, asaba ko bamureka akabaho mu mahoro.

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter) ku wa Mbere, uyu muhanzikazi wubashywe cyane muri Afurika yavuze ko abamunenga baba babigambiriye, ndetse ko bakomeje kumwibasira ku mpamvu zitumvikana.

Yagize ati: “Nta kintu na kimwe nshobora kuvuga cyangwa gukora ngo nshimishe abantu bahisemo kunsenya no kunsebya ku bushake. Mwabonye uwo mukoresha nk’intama y’igitambo se? Mujye mwita ku bibazo bifite akamaro, mumbabarire mundeke mbeho!”

Nubwo atagaragaje neza icyamuteye gutanga ubu butumwa, Ayra Starr akunze kunengwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushinja kwambara impenure cyangwa kwitwara mu buryo budahesha agaciro umuco.

Ni kenshi uyu muhanzikazi ashyirwa mu majwi kubera imyambarire ye ndetse n’uburyo yiyerekana mu mashusho y’indirimbo ze, ibintu abamunenga babona nk’ibiteye isoni mu gihe abafana be bamufata nk’umwe mu bahanzi b’abagore bafite ubudasa n’ubwisanzure bwo kugaragaza impano zabo uko babyumva.

Ayra Starr yakomeje kugaragaza ko yifuza amahoro, asaba ko abantu bagira umutima wo kubabarira no gushyira imbere ibifite akamaro aho kumurwanya nk’uko akunze kubibona buri gihe agize icyo avuga cyangwa akora.

Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika no ku Isi muri rusange binyuze mu ndirimbo ze nka Rush, Commas,Bloody Sammaritan,Sability n’izindi nyinshi.

Ayra Starr yasabye abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga kumuha agahenge akabaho mu mahoro Imyambarire n’imyitwarire ye ni bimwe mu bitavugwaho rumwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa