Bamenyanye biga muri pirimeri , Inkuru y’urukundo rw’umunyamakuru Kayishema Tity Thierry n’umufasha we Justine Muhorakeye
Yanditswe: Friday 07, Mar 2025

Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira. Gukunda ni byiza ariko bikaba akarusho iyo ukunze ugukunda , uri mu rukundo nyarwo wese aba yumva ari ijuru rito aba yumva ariho hantu ashaka (...)
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira. Gukunda ni byiza ariko bikaba akarusho iyo ukunze ugukunda , uri mu rukundo nyarwo wese aba yumva ari ijuru rito aba yumva ariho hantu ashaka kuba ndetse rwose agera mu maboko yuwo akunda akumva araruhutse akumva aratekanye bikamwibagiza imihati n’imihangayiko yo muri ubu buzima. Muriyi nkuru munyemerere dufungure indi paji turebere Hamwe inkuru y’urukundo rw’umunyamakuru Kayishema Tity Thierry n’umufasha we Justine Muhorakeye. Murakaza neza.
Inkuru y’urukundo rwaba bombi itangira mu mwaka w’i 2002 ubwo aba bombi bari abanyeshuli mu mashuri abanza ku ishuli rya A.S.P.K Primary school ishuli riherereye mu murenge wa Mutenderi ho mu karere ka Ngoma ni mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda. Icyo gihe Kayishema yigaga imbere ya Justine ariko bakaba bari batuye mu kagari kamwe , Kuva icyo gihe batangiye kuba inshuti za hafi aho bandikiranaga udupapuro bihishe ku buryo nta murezi wari kurabukwa ibyabo , byarakomeje ndetse bajya gusoza amashuri abanza batangiye kwiyumvanamo biruseho , nyuma yaho binjiye mu rugendo rwa mashuri yisumbuye noneho urukundo rwabo rurushaho gukomera nk’inyundo. Mu mwaka w’i 2007 Kayishema Tity Thierry yasoje amashuli yisumbuye ku ishuli rya Appega Gahengeri nabwo aba bombi bagikundana ndetse cyane nubwo abenshi mubo biganaga bamubwiragako iyo ari Amour scolaire gusa we yabyimaga amatwi.
Ubwo Kayishema yatangiraga amasomo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda urukundo rwe na Justine rwari rugitoshye ndetse inshuro nyinshi uyu mufasha we yafataga umwanya akajya gusura Kayishema aho yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare mu karere ka Huye. Aba bombi bitewe no gukomera k’urukundo rwabo byagezaho inshuti zabo zirabimenya ndetse zikajya zibagana zikeneye amasomo y’urukundo ruzira uburyarya. Kayishema na Justine bakundanye uruzira agahararo ndetse bombi banyuranye muri byinshi , batsinze byinshi barikumwe ndetse bagera kuri byinshi barikumwe. Yego nta byera ngo de ariko ntakintu kigeze kiba ngo gitume aba bombi buri umwe anyura ize nzira. Mu makuba ndetse no mu byishimo bari bagishoboye kwitana Cherie, Honey, Bae, nandi mazina menshi ya bakundana.
Mu mwaka w’i 2016 Kayishema ndetse n’umufasha we Justine bafashe umwanzuro wo kwereka ababyeyi , inshuti ndetse n’abavandimwe urwo bakundana, muwo mwaka ku I taliki 28 Ugushyingo aba bombi bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata. Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho kuri uyu munsi bafitanye abana babiri ba bakobwa ; Tiana bibarutse muri 2017 ndetse na Tana bibarutse mu mwaka w’i 2022. Kayishema avugako imwe mu mpamvu yatumye abasha gukundana na Justine igihe kirenga imyaka 20 bakaza no kurushinga nk’umugabo n’umugore aruko uyu mufasha we yamusanganye imico myiza iboneye ndetse no kumenya gufata ibyemezo byuje ubwenge’.
Mu magambo ye yagize Ati “Justine namukunze cyane ndetse mfata umwanzuro ko tugomba no kurushinga kubera ibitekerezo bye, buriya ni umuntu witonda cyane kandi afata ibyemezo ubona ko birimo ubwenge no gushishoza cyane.”
Uyu munsi imyaka 9 iruzuye neza Kayishema Tity Thierry arushinze na Justine Muhorakeye , bamenyanye bombi ari abana ntanumwe muribo wumvagako hari igihe kizagera ibintu byabo bigafata umurongo uhamye ndetse bakavamo couple y’indashyikirwa ikaba imwe mu zintangarugero mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Aba bombi ntanumwe ufite umu ex kuko ntawundi muntu bigeze bakundana nawe mu buzima bwabo, byarabashobokeye ndetse ubu kuri uyu munsi ni abahamya b’urukundo nyarwo.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *