skol
Kigali
Fortebet

Bamwe mu banyarwanda bari kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide I Kigali

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2021

Bamwe mu Banyarwanda bari gusaba ko igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe kubera i Kigali gihagarikwa kubera ibirego ari kuburana mu nkiko byo guhohotera abagore.

Mu kwezi gushize, Olomide w’imyaka 65, yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

"Le Grand Mopao", icyamamare muri DR Congo no muri Africa, aregwa n’abagore bane bahoze ari ababyinnyi be ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu. Ibirego we yakomeje guhakana.

Juliette Karitanyi, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda, yabwiye BBC ko kuzana Koffi kuririmbira mu Rwanda "ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora".

BBC yavuganye n’abateguye iki gitaramo ariko ntibasubiza kuri ibi bivugwa n’abatifuza ko Koffi ataramira mu Rwanda.

Iyi ingingo yazanywe na bamwe mu mpirimbanyi ni imwe mu ziri kuvugwaho cyane mu Rwanda mu bazi iby’iki gitaramo giteganyijwe tariki 04 Ukuboza (ukwa 12) muri Kigali Arena.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaza ko ibyo Koffi ashinjwa bidakwiye kumubuza gutaramira i Kigali kuko bitaramuhama burundu mu nkiko.

Abandi bakabona ko ibyo ashinjwa bidakwiye gutuma aririmbira mu gihugu "kivuga ko gishyira imbere umugore", nk’uko Emma Uwingabire yabibwiye BBC.

Guhera uyu munsi tariki 25 Ugushyingo, mu burasirazuba bw’u Rwanda hatangirijwe ubukangurambaga mpuzamahanga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Karitanyi agira ati: "Kumwemerera [Koffi Olomide] gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nkaho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nkaho tuba tuvuze tuti ’aaaaa ntitubyitayeho.’"

Gusa hari abagaragaza ko Koffi ahawe ikaze mu Rwanda bashingira ku kuba ibyo aregwa akiri kubiburanaho.

Asubiza ku mashusho Koffi yatangaje kuri Twitter yemeza igitaramo cye i Kigali, Vincent Karega, ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo, yanditse ko "ikaze ry’ubwuzu rimutegereje" mu Rwanda.

Ariko Karitanyi avuga ko kwemerera Koffi gutaramira mu Rwanda akiri kuregwa biriya byaha ari "nko kwerekana ko nyine adakorwaho kuko ari igihangange…"

Ati: "Muri iyi minsi turi kurwanya ihohoterwa kwakira igitaramo cy’umuntu uri mu rukiko aregwa ibi byaha, ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora... Icyo twifuza ni uko igitaramo cyahagarikwa."

Urubanza mu bujurire Koffi Olomide ari kuburana i Paris ruzasomwa tariki 13 z’ukwezi gutaha.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble umusaza

    Uyu mugore ni igitangaza!!! Tuvuge ko ayobewe ko iyo umuntu akiburama aba Ari umwere?

    November 2021

Inzindi nkuru

Burna Boy yasubije uwari umukunzi we wamushinje kutabyara no kutamushimisha...

Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy, yemeye ko adashobora kubyara abana...
8 August 2022 0

Jennifer Lopez na Ben Affleck ntabwo babana mu nzu kandi baheruka...

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri by’ubuzima bw’ubuki, abafana benshi barabaza...
8 August 2022 0

Kenny Sol yabwiye amagambo akomeye abategura ibitaramo bakomeje gusuzugura...

Umuhanzi Kenny Sol uri mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda ntiyaririmbye...
8 August 2022 0

Diamond Platnumz yahishuye impamvu yahisemo kugura indege ye...

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika, yahishuye...
7 August 2022 0

Umubyeyi wa Esther na Ezekiel arishimira imyaka 7 amaze mu rukundo n’umugore...

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda akaba...
29 July 2022 0

B Threy yahawe umutsima uriho ibirango by’igihingwa gisa n’Urumogi...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ni bwo umuraperi Miheto Bertrand,uzwi nka B...
28 July 2022 0