skol
fortebet

Basajije Abakobwa ba Kigali , Dore urutonde rw’Abasore 10 bakurura inkumi nyinshi mu Rwanda

Yanditswe: Friday 30, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abenshi mu basura u Rwanda kimwe mu bibanezeza bakanagenda barwirahira amahanga yose ni abari b’u Rwanda abenshi bemeza nta shiti ko aribo beza mu buranga ba mbere ku mugabane wa Afurika, gusa n’ubwo abakobwa ba banyarwandakazi ari ibyogere I mahanga mu bwiza ku rundi ruhande na basaza babo niba Rudasumbwa ndetse bafite imiterere ituma inkumi nyinshi zibifuza. Muri iyi nkuru mutwemerere turebere hamwe abasore 10 bakurura inkumi kurenza abandi mu Rwanda.

Sponsored Ad

1.Israel Mbonyi

Uyu ni we dusanga ku mwanya wa mbere, Israel akundwa n’abakobwa batari bake biturutse ku muziki akora ariko kandi n’imyitwarire ye muri rusange ikaba ishimwa n’abatari bacye aho bamufata nkumwe mu basore b’inzozi zabo.

2.Meddy

Uyu ni umugabo w’ubatse ufite umugore n’abana babiri , kuva mu myaka y’i 2009 yatangira kumenyekana mu muziki nyarwanda Meddy yahoze ari umugabo ukundwa n’abakobwa uruhumbirajana ndetse yaba yataramiye mu Rwanda bamwe mu bakobwa bakagwa igihumure kubera urukundo bamukunda. Meddy akaba ari we dusanga ku mwanya wa kabiri.

3.The Ben

Imyaka irenga 15 amaze mu ruhando rwa muziika nyarwanda uyu ni umwe mu byamamare bikundwa n’abakobwa batari bacye, ijwi rye, imiterere ye , ndetse n’umuziki we bituma abakobwa batabarika bahora bamurota. Na mbere yuko ashinga urugo rwe na Uwicyeza Pamela uyu muhanzi yatumaga abakobwa batandukanye amarangamutima yabo yenda kubica ndetse bamwe kwifata bikanga iyo babaga bamubonye imbonankubone.

4.Andy Bumuntu

Uyu ni umwe mu bahanzi bakundwa n’abakobwa batari bacye aho inyinshi mu ndirimbo ze baba bazizi ijambo ku ijambo , ntabwo ari mu Rwanda gusa kuko n’abakobwa bo mu bihugu byabaturanyi nka Kenya, Uganda ndetse n’ahandi usanga urukundo bakunda Andy Bumuntu ruzira imbereka.

5.Jay Rwanda

Uyu ni umwe mu basore b’indashyikirwa mu bijyanye no kwerekana imideli, Jay Rwanda yabaye kandi Rudasumbwa w’umugabane wa afurika (Mister Africa) mu mwaka w’i2017 , igihagararo cye ndetse n’imiterere ye bikaba bimwemerere kuza kuri uru rutonde.

6.K8 Kavuyo

Muhire William niyo mazina yiswe n’ababyeyi ariko mu muziki nyarwanda azwi nka K8 Kavuyo cyangwa se Pablo wa Bukoba na Kimironko. Uyu muhanzi mu njyana ya Rap ni umwe mu basore bakundwa n’inkumi zitabarika ndetse abenshi mu bakobwa iyo muganiriye kuri Rap yo mu Rwanda bakubwira ko umuraperi bazi ari K8 Kavuyo. Akaba aza ku mwanya wa 6 kuri uru rutonde.

7.Ntwari Fiacre

Uyu ni umunyezamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Fiacre ubuhanga bwe mu kubuza umupira kwinjira mu izamu aba arinze ndetse n’imiterere y’umubiri we biri mu bituma abakobwa benshi b’Ikigali bamukunda akaba ari umwe mu bakinnyi ba Ruhago mu Rwanda bakundwa n’inkumi zitari nkeya.

8.Rocky Kimomo

Uyu ni umusobanuzi wa filime umwe mu b’indashyikirwa waba yarabayeho mu mateka yuyu mwuga mu Rwanda, Kimomo ni umwe mu basore bakurura inkumi nyinshi I Kigali biturutse ku buryo akora akazi ke ndetse n’imiterere ye muri rusange.

9.Yannick Mukunzi

Uwavuga ko uyu mukinnyi yahoze ari inzozi za buri mukobwa wese ukunda ruhago nyarwanda, mu myaka yaza 2016 Yannick yakundwaga n’abanyarwandakazi batabarika, uyu munsi ni umugabo wubatse afite umugore n’abana babiri gusa aracyakundwa n’abakobwa batari bacye.

10.Cyusa Ibrahim

Uyu ni umuhanzi w’icyogere ndirimbo za gakondo, uyu musore ni umwe mu bakundwa n’inkumi zitabarika hano mu Rwanda biturutse ku muziki akora ndetse n’imiterere ye akaba ari we dusanga ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa