skol
fortebet

BAYOBOWE NA PEREZIDA KAGAME , MENYA ABANYARWANDA 10 BAKURIKIRWA CYANE KU RUBUGA RWA INSTAGRAM

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Imbugankoranyambaga ni kimwe mu bintu byoroheje ubuzima ndetse ku munsi wa none zifasha ibyamamare gusangiza amakuru yabo mu buryo bworoshye abakunzi babo, ubu ku munsi wa none ntibigoye ko waba uri i Kigali mu Rwanda ariko ukaba uzi burikimwe kirimo kubera mu mijyi nka Washington , Tokyo , Madeira , n’ahandi henshi. mu Rwanda imbugankoranyambaga zimaze guhindura ubuzima mu buryo bugaragarira buri umwe ndetse rwose zoroheje ubuzima aho burikimwe wakibona bitakugoye wifashishsije izo (...)

Sponsored Ad

Imbugankoranyambaga ni kimwe mu bintu byoroheje ubuzima ndetse ku munsi wa none zifasha ibyamamare gusangiza amakuru yabo mu buryo bworoshye abakunzi babo, ubu ku munsi wa none ntibigoye ko waba uri i Kigali mu Rwanda ariko ukaba uzi burikimwe kirimo kubera mu mijyi nka Washington , Tokyo , Madeira , n’ahandi henshi. mu Rwanda imbugankoranyambaga zimaze guhindura ubuzima mu buryo bugaragarira buri umwe ndetse rwose zoroheje ubuzima aho burikimwe wakibona bitakugoye wifashishsije izo mbugankoranyambaga zitandukanye. muriyi nkuru mutwemerere dufungure indi paji turebere hamwe abantu 10 bakurikirwa cyane kurenza abandi ku rubuga rwa instagram hano mu Rwanda. Murakaza neza muriyi nkuru.

10. ANITA PENDO

Ku mwanya wa 10 turahasanga umwe mu bategarugori bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda , ni ibintu amazemo imyaka irenga 20 ndetse umusanzu we mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ni Ntayegayezwa. uyu mutegarugori yamenyekanye mu mirimo myinshi inyuranye irimo ; Kuba umunyamakuru , umushyushyarugamba, umubyinnyi , ujya mu mashusho y’indirimbo n’iyindi mirimo myinshi. Anita pendo aza ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde aho akurikirwa na bantu ibihumbi 721.

9. KATE BASHABE

Umwanya wa 9 uriho umushabitsi ndetse akaba icyamamare ku mbugankoranyambaga Kate Bashabe , uyu mukobwa yabaye nyampinga wa karere ka Nyarugenge mu mwaka w’i 2010 ndetse nyuma yaho yagiye akora imirimo myinshi itandukanye. Kate aza ku mwanya wa 9 aho akurikirwa na bantu ibihumbi 812.

8. BUTERA KNOWLESS

Ku mwanya wa 8 turahasanga icyatwa mu muziki nyarwanda ,yubatse izina rye nkumunyabigwi mu muziki nyarwanda mu gihe kirenga imyaka 15 amaze mu muziki nyarwanda. Knowless akaba aza ku mwanya wa 8 aho akurikirwa na bantu ibihumbi 830.

7. MISS MUTESSI JOLLY

Iyo bigeze ku gukurikirwa cyane ku mbugankoranyambaga ntawundi mukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda uza imbere ya Mutesi Jolly , uyu mukobwa akaba aza ku mwanya wa karindwi kuri uru rutonde aho akurikirwa na bantu ibihumbi 871.

6. MEDDIE KAGERE

Uyu niwe mukinnyi w’umukino uwo ariwo wose dusanga kuri uru rutonde, Meddie Kagere wakanyujijeho ubwo yari ayoboye ubusatirizi bw’amakipe arimo : Police fc , Kiyovu Sports , Rayon Sport , Gormahia , Simba SC , ndetse n’izindi nyinshi aza ku mwanya wa 6 aho akurikirwa na bantu ibihumbi 918.

5. THE BEN

Mugisha Benjamin niwe dusanga ku mwanya wa gatanu , uyu ni umwe mu bahanzi bi bihe byose hano mu Rwanda , ni icyatwa ndetse byumwihariko akaba umunyabigwi mu muziki nyarwanda. The ben aza ku mwanya wa gatanu aho akurikirwa na bantu ibihumbi 972.

4. MEDDY

Umwanya wa kane uriho intarumikwa mu njyana ya Rnb hano mu Rwanda , ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu gukundisha ndetse no kwerekana ko umuhanzi nyarwanda ashoboye haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Meddy akaba ari ku mwanya wa kane aho akurikirwa na bantu miliyoni imwe.

3. SHADDYBOO

Afatwa nkumwamikazi w’imbugankoranyambaga uyu mubyeyi wa bana babiri ari mu bagore biteje imbere babinyujije mu mbugankoranyambaga , Shaddyboo akaba ari ku mwanya wa gatatu aho akurikirwa na bantu miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

2. BRUCE MELODY

Uyu ni umwe mu bahanzi bamazina aremereye mu muziki nyarwanda, impano ye ndetse n’ubushobozi bwe ni ntagereranywa. yabaye icyogere mu muziki nyarwanda ndetse ubu ab’imahanga bamaze kugenda bumva icyanga cy’inganzo yuyu mugabo wabyirukiye munsi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege. Bruce melody akaba aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa banyarwanda 10 bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram aho akurikirwa na bantu miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

1. H.E PAUL KAGAME

Umwanya wa mbere kuri uru rutonde tukaba dusangaho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba ariwe munyarwanda ukurikirwa na bantu benshi ku rubuga rwa Instagram , umukuru w’igihugu akaba akurikirwa na bantu miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa