Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yemeje ko umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie afungishijwe ijisho muri kiriya gihugu ndetse atemerewe kurenga Bujumbura
Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu muhanzi atakiri muri kasho ya Polisi mu Bwiza ko ubu afungishijwe ijisho.
Nkurikiye yavuze ko uyu muhanzi “Atemerewe kurenga Umujyi wa Bujumbura mu gihe atarishyura uwamureze ubwambuzi bushukana.”
Bruce Melodie arashinjwa ubwambuzi bushukana ngo yakoreye (...)
Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yemeje ko umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie afungishijwe ijisho muri kiriya gihugu ndetse atemerewe kurenga Bujumbura
Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi yavuze ko uyu muhanzi atakiri muri kasho ya Polisi mu Bwiza ko ubu afungishijwe ijisho.
Nkurikiye yavuze ko uyu muhanzi “Atemerewe kurenga Umujyi wa Bujumbura mu gihe atarishyura uwamureze ubwambuzi bushukana.”
Bruce Melodie arashinjwa ubwambuzi bushukana ngo yakoreye umukire w’i Burundi wamutumiye mu gitaramo kikaza gusubikwa muri kiriya gihugu.
Uyu mukire witwa Toussaint asanzwe azwi mu bushabitsi bw’utubari no gutegura ibitaramo azwi cyane kandi mu bizwi nka Banki Lambert ari no mubabisakaje mu Rwanda.
Mu gihe imodoka ya Bruce Melodie yabaye ifashwe nk’ingwate, uyu muhanzi arasabwa kwishyura asaga Miliyoni 17 y’u Rwanda.
Toussaint arishyuza Bruce Melodie ibihumbi 2$ yamuhaye nk’igice cy’ibihumbi 6$ bari bemeranyije ko azakorera na miliyoni 30 z’amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.
Melodie yabwiye Polisi y’u Burundi ko yemera kwishyura ibihumbi 2$ yafashe, ariko ko izo miliyoni 30 z’amarundi atazemera.
Ibitaramo 2 yagombaga gukora ejo no kuwa Gatandatu byasubitswe kubera itegeko rya Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.
Ingingo ya 301 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga 50 000 by’amarundi kugeza ku 200 000 by’amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ibitekerezo
Nta heza h’isi. Harya aba si bo barataga amamodoka ahenze? Kurinda ibitaramo bihagarikwa,yananiwe kumvikana n’abo bafitanye ikibazo!? Na we ni mukuru maze,natunguka azahomba