skol
fortebet

Bruce Melodie na Massamba Intore basusurutsaga Abanyarwanda n’inshuti baba Norvège (Amafoto)

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi Massamba Intore na Bruce Melodie bitabiriye igitaramo cyabereye muri Norvège cyahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Sponsored Ad

Abahanzi Massamba Intore na Bruce Melodie bitabiriye igitaramo cyabereye muri Norvège cyahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro rishyira ku wa 8 Gicurasi 2022 cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira umushinga wo gutunganya no kubika indirimbo nyarwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Norvège, Dr Gashumba Diane, yashimiye abagize uruhare kugira ngo iki gikorwa gishoboke barimo Abanyarwanda baba muri iki gihugu na Kaminuza ya Agder, leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’ubuyobozi bwa Ambasade.


Uretse Abanyarwanda batuye muri Norvège, iki gitaramo cyanitabiriwe n’abaturutse mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru byose nka Finland, Suède na Danemark. Harimo kandi inshuti z’u Rwanda, Abarundi, Abanya-Tanzania, Abanye-Congo ndetse n’Abanyarwanda baturutse mu Bubiligi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa