skol
fortebet

Bruce Melodie yakomoje ku mpamvu yajyanye Bahati mu gitaramo yakoreye i Rubavu

Yanditswe: Monday 21, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bruce Melodie ubwo yataramiraga mu Karere ka Rubavu muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, yaratunguranye agaragara ku rubyiniro ari kumwe na Bahati wo muri Kenya banakoranye indirimbo ‘Diana’.

Sponsored Ad

Akiva ku rubyiniro, Bruce Melodie yabwiye abanyamakuru ko atari ibintu bari bateguye ahubwo byahuriranye.

Ati “Bahati ni inshuti yanjye asanzwe aza na hano abantu ntibabimenye, uyu munsi yaje buhura n’uko dufite igitaramo kandi dufitanye indirimbo arabwira ati ntacyo naguherekeza kuko nanjye njya mbimukorera iyo nagiye iwabo, rero si ibintu twateguye.”

Bruce Melodie na Bahati wari kumwe n’umugore we mu Karere ka Rubavu, bongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’iminsi bakoranye indirimbo bise ‘Diana’ ari nayo bafatanyije kuririmba ubwo hasozwaga ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ mu Karere ka Rubavu.

Bruce Melodie yavuze ko ibi bitaramo byafashije abahanzi kwiga byinshi kuko buri gitaramo umuhanzi akora hari byinshi yihuguraho.

Ku rundi ruhande Bruce Melodie ahamya ko ibi bitaramo uretse kuba bifasha abahanzi guhura n’abakunzi babo, ariko nabo ubwabo bibafasha guhura bagasabana.

Bruce Melodie wataramiye i Rubavu ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Canada, aho afite ibitaramo bitandukanye azatangirira mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Ukwakira 2024.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa