skol
fortebet

Bruce Melody yasobanuye impamvu asa nuwarushijwe na The Ben i Musanze n’i Nyagatare anatangaza ihangana rishya

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 22, Jun 2026

Bruce Melody yasobanuye impamvu asa nuwarushijwe na The Ben i Musanze n'i Nyagatare anatangaza ihangana rishya

Sponsored Ad

skol

Ihangana rimaze igihe rivugwa hagati ya Bruce Melodie na The Ben rishobora kongera gufata indi ntera mu minsi iri imbere, nyuma y’uko aba bahanzi bombi batangaje ko bafite indirimbo nshya bari guteganya gushyira hanze.

Bruce Melodie aherutse gutangaza ko afite indirimbo nshya yise “Irya Kane”, mu gihe The Ben na we yitegura gusohora iyitwa “InshAllah”. Kuba izi ndirimbo zombi zishobora kujya hanze mu gihe cyegeranye, bishobora gutuma abakunzi b’umuziki bongera kubagereranya no kubashyira mu ihangana.

Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye na MIE Empire, yavuze ko yishimiye uko ibitaramo bya Summer Country Tour byagenze i Musanze n’i Nyagatare, nubwo byasabye imbaraga nyinshi kuri we no ku ikipe bakorana.

Yavuze ko ibi bitaramo byamusigiye amasomo menshi, kuko byatumye arushaho gusobanukirwa uburemere bwo gutegura ibitaramo bikomeye no kubigeza ku rwego rwiza.

Bruce Melodie yavuze ko we n’ikipe ye batabonaga umwanya uhagije wo kuruhuka, kubera akazi kenshi bakoze bategura ibi bitaramo kugira ngo byose bigende neza.

Yavuze ko mbere yatekerezaga ko ibitaramo nk’ibi bishobora gutegurwa inshuro nyinshi kandi mu buryo bworoshye, ariko nyuma y’ubunararibonye yavanye muri Summer Country Tour, yamenye neza ko atari ibintu byoroshye nk’uko yabitekerezaga.

Yagize ati “Icya mbere kitari cyoroshye, ntabwo uko imvune zisa, ariko nazumvise zari zikubye. Ni na yo mpamvu ikipe turi gukorana nyishimira, guhera kuri band, abatekinisiye, abakora amajwi n’abandi.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko buri wese bakoranye muri ibi bitaramo yatanze umusanzu awukuye ku mutima, atari ukubera inyungu z’amafaranga gusa, ahubwo kubera ubushake bwo gukora igikorwa cyiza.

Agaruka ku gitaramo cya Musanze, Bruce Melodie yavuze ko cyagenze neza, ariko ko banahisemo guha icyubahiro umushyitsi wabo, ari we The Ben, bamwakira nk’uko umuco nyarwanda ubiteganya.

Yagize ati “Twakiriye umushyitsi. Mu Kinyarwanda babyita gutanga inda ya bukuru. Twavuze tuti reka tumwakire neza kuko iyo umushyitsi agusuye ukamwakira nabi, ntibiba byiza kandi mu muco nyarwanda ntibabyemera.”

Ku byabereye i Nyagatare, Bruce Melodie yavuze ko yabajije The Ben niba koko ari ho avuka nk’uko bamwe babivuga, ariko akabihakana. Yongeyeho ko yabonye abantu benshi baturutse impande zitandukanye baje gushyigikira The Ben, bamwe bari no mu modoka zifite ibyapa bimwamamaza.

Icyakora yavuze ko ibyo bitigeze bimutera ubwoba, ahubwo yabifashe nk’ikimenyetso cy’uko abafana bakunda umuziki, ndetse yemeza ko na bo bagiye bataha bamufana.

Ati “Abo bantu munzaniye, mubasubizeyo neza. Kandi nizere ko uko mwabazanye ari ko muzabasubizayo. Kuba umuntu atashye ari igitangaza ntibikuraho kuba yaje ari igisamagwe.”

Bruce Melodie yavuze kandi ko akunda abafana ba The Ben, kandi ko na bo bamukunda, ashimangira ko ari ibisanzwe ko umufana ajya aho ashaka.

Yagize ati “Abafana ba The Ben ndabakunda kandi na bo barankunda. Bashobora kujya aho bashaka kandi ni ibisanzwe.”

Uyu muhanzi yanagarutse ku mpamvu hari indirimbo yaririmbye mu buryo bwihuse kurusha uko asanzwe abigenza, avuga ko byatewe n’uko igitaramo cyari cyatangiye gitinze.

Ati “Igitaramo cyatangiye gitinze, kandi uko amasaha agenda yegera imbere, ntabwo abantu baba bagishaka ko ibintu bigenda gahoro; baba bagishaka kubyina.”

Bruce Melodie yanahishuye ko afite indirimbo nshya yise “Irya Kane”, yavuze ko izaba ivuga ku mategeko icumi y’abagabo. Yavuze ko ateganya kuyisohora nyuma y’uko The Ben azaba amaze gushyira hanze indirimbo ye “InshAllah”.

Mu gusoza, Bruce Melodie yashimiye The Ben n’ikipe yose bakoranye, abashimira ubufatanye, ubwitange no kudacika intege bagaragaje muri ibi bitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa