Bulldog yahawe igihembo nyuma y’imyaka 20 yari amaze akora umuziki
Yanditswe: Monday 23, Dec 2024

Nyuma y’imyaka 20 akora umuziki bulldog kera kabaye yahawe igihembo, Bruce Melody na Bwiza bahembwa nk’abahanzi bumwaka.
Nyuma y’imyaka 20 akora umuziki bulldog kera kabaye yahawe igihembo, Bruce Melody na Bwiza bahembwa nk’abahanzi bumwaka.
Kuri Uyu wa 22 ukuboza 2024 Kuri Kigali convention centre habereye Ibirori byo guhemba abahanzi, abatunganya indirimbo, ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Ni ibihembo byari bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu aho byatangiye gutangwa mu mwaka w’i 2020. Benshi mu byamamare mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda barimo Jado Castar, Emma Claudine, Mike Karangwa, David Bayingana, Alex Muyoboke, Anita Pendo, Clapton Kibonge nabandi benshi bari bitabiriye ibi birori.
Dore uko ibihembo byatanzwe.
Best New Artist /Umuhanzi wahize abandi ukizamuka
Igihembo cyatwawe n’umuraperi Zeo Trap
Best Gospel Artist / Umuhanzi wahize abandi mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana.
Igihembo cyatwawe n’umuhanzi Israel Mbonyi
Best cultural act / Umuhanzi wahize abandi mu bakora indirimbo gakondo.
Igihembo cyatwawe n’umuhanzi Ruti Joel
Best Collaboration song/ Indirimbo nziza yahuriyemo abahanzi barenze umwe.
Igihembo cyatwawe n’indirimbo Jugumila ya Philpeter afatanyije na Chris Eazy hamwe na Kevin kade.
Best Video Producer / uwayoboye Amashusho y’indirimbo wahize abandi.
Igihembo cyatwawe na Director Fayzo pro
Best Audio Producer / uwayoboye amajwi y’indirimbo wahize abandi.
Igihembo cyatwawe na Producer Element Elee
Best Album / Album Nziza kurenza izindi zasohotse mu mwaka wa 2024.
Igihembo cyatwawe na Album Icyumba cy’amategeko ya Riderman na Bulldog.
Best Hiphop Artist / Umuhanzi wahize abandi mu njyana ya Hiphop.
Igihembo cyatwawe n’umuraperi Bulldog
Best Female Artist / Umuhanzikazi wahize abandi
Igihembo cyatwawe n’umuhanzikazi Bwiza
Best Male Artist / Umuhanzi w’umugabo wahize abandi
Igihembo cyatwawe n’umuhanzi Bruce Melody
Best Song of the year /indirimbo y’umwaka
Iki gihembo cyahawe indirimbo Jugumila ya Philpeter afatanyije na Chris Eazy ndetse na Kevin kade
Hatanzwe kandi ibihembo ku bahanzi bane b’indashyikirwa bashyize itafari rikomeye ku iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Abo bahanzi bahembwe bakaba ari : Munyanshoza Dieudonne, Makanyaga Abdul, Nzayisenga Sophia ndetse na Musengamana Beata.
Mu ijambo rye Umuyobozi wa Isango star Mugabo Agatesi Marie Laetitia yashimiye byimazeyo abitabiriye ibi birori ndetse avugako ibihembo bya Isango na Muzika bizakomeza gutangwa hashimirwa abahize abandi mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda.
Yaboneyeho kandi gukatana Umutsima n’abakozi ba Isango star bagize uruhare rukomeye mu itegurwa ryibi bihembo aho hizihizwaga imyaka itanu bimaze bitangwa.
Ibi birori byabaye ku bufatanye n’abafatanya bikorwa batandukanye barimo uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol aho uwitabiriye ibi birori wese yazimanirwaga ibyo kunywa bikorwa n’uruganda rwa Skol ku buntu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *