
Bulldogg yatunze agatoki Riderman, avuga ko iyo aza kuba umuntu mukuru, yari kumureka ubwo yakoraga indirimbo amwatsaho umuriro ahubwo akamugira inama yo kubireka.
Aba bahanzi bari kwitegura igitaramo mu minsi iri imbere, cya album bahuriyeho bise ‘Icyumba cy’Amategeko’ bazamurikira abakunzi babo mu byumweru biri imbere.
Aba bahanzi ubwo batumirwaga mu gitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024, babajijwe impamvu mu gihe cyose bamaze mu muziki uyu mwaka aribwo bahisemo gukorana.
Riderman mu gusubiza yavuze ko guhangana kwabaranze byari ubwana, ati “Mu by’ukuri hari amashagaga twari dufite tukiri bato. Yari mu njyana y’umujinya ariko tumaze gukura ubu ni umupapa afite abana nanjye ndiwe. Ntabwo twaba tugifite umwanya wo gushondana nk’amasake.”
Bulldogg we yavuze ko ubwo yajyaga yibasira mugenzi we iyo aba ari umuntu mukuru yari kumureka, ati “Iyo aza kuba umuntu mukuru koko udafite amahane nari kuba narabikoze akanyihorera akangira inama nziza ariko nawe ntabwo yigeze aheza.”
Riderman mu gusubiza Bulldogg, yavuze ko we atari nka Yesu ku buryo umuntu yamukubita urushyi mu musaya agatega undi akamwongeza urundi.
Ati “Twe turi abana bo mu Kamenge. Yesu niwe bakubitaga urushyi akavuga ngo nibagukubita urushyi mu musaya umwe ujye utega n’undi. Umwana wo mu Kamenge ntiwamukubita mu musaya umwe ngo atege undi ahubwo nawe yirwanaho ariko turashima Uwiteka ko twakuze tukabirenga.”
Mu myaka yashize Bulldogg na Riderman, bagiye bumvikana mu ndirimbo baterana amagambo, mu buryo bukomeye.
Nko mu ndirimbo Bulldogg yise “Ibikundanye Birajyana” yahuriyemo na Diplomate yibasira uyu muraperi aho aririmba ati “Kuri ubu ineza n’inabi rubanda rwinshi runtege iminsi[...] niba hari ikibazo ikizava mu nda yanjye sininemfaguza nzakirigata. Hari itungo nzi ryo mu rugo ryabuze uwo rigwaho nzarirangira icyokezo.”
Iri tungo yavugaga ni ‘Inkoko’ cyangwa se ‘Isake’ cyane ko ari ko mugenzi we yiyitaga.
Riderman mu kumusubiza mu yitwa “Samehood” asubiza mugenzi we, ati “Njye aho nkomoka ntabwo dutinya imbwa zimoka, icyaka turacyica icyayi cyitwa inzoga. Turiyuburura birenze bimwe by’inzoka ufite ibitotsi ntazatume isake imuraza, kubaho ni magendu tubyuka dushaka iposho umwanda warariwe ntidutinya rwagakoco.”
Aha Riderman yabwiraga mugenzi we ukunze kwiyita Rwagakoco, Ijisho ry’uruvu n’andi menshi. ko atamutinya na gato.
Aba bagabo bombi bamenyanye mu 2005 ubwo bigaga muri Collège Saint André, ubwo Bulldogg yigaga mu ndimi mu gihe Riderman we yigaga muri “Science Humaines et Sociales [Ubumenyamuntu]”.
Byitezwe ko aba baraperi bazataramira muri Camp Kigali ku wa 24 Kanama 2024 aho bazaba bamurikira album yabo nshya.
Muri iki gitaramo hazaririmbamo abandi bahanzi barimo Ish Kevin , Bruce The 1st , Kenny K Shot , Bushali , B Threy, hari n’abandi bashobora kuziyongeramo.
Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg, byamaze gushyirwa hanze aho itike ya make igura 7000 Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw mu gihe VVIP ari ibihumbi 25Frw.
Ni mu gihe abifuza kuzagurira itike ku muryango iya make iri ku bihumbi 10Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 30Frw.
Riderman yavuze ko indirimbo akunda kuri album, yahuriyemo na Bulldogg ari iyitwa “Bakunda Abapfu” mu gihe mugenzi akunda iyitwa “Amategeko 10.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *