skol
fortebet

Burna Boy, Shakira na BTS batanze ibyishimo bisendereye kuri Finali y’Igikombe cy’Isi 2026

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 20, Jul 2026

Burna Boy, Shakira na BTS batanze ibyishimo bisendereye kuri Finali y'Igikombe cy'Isi 2026

Sponsored Ad

skol

Iki gitaramo cy’amateka cyabaye mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wahuje Argentina, yari isanzwe ifite igikombe, na Espagne, kuri MetLife Stadium i East Rutherford muri New Jersey. Ni ubwa mbere FIFA yari itangije igitaramo cyo mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi gisa n’ibitaramo bizwi mu mikino ya Super Bowl.

Ku Cyumweru, FIFA yatangije igikorwa gishya mu myidagaduro ubwo umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 waberagamo igitaramo cya mbere cyemewe cyabaye mu kiruhuko cy’umukino, bituma uyu mukino ugira umwihariko kurusha indi mikino yo mu mupira w’amaguru, kubera igitaramo kidasanzwe cy’umuziki cyakurikiranwe ku rwego mpuzamahanga.

Igitaramo cyateguwe na Chris Martin, umuyobozi w’itsinda Coldplay, ku bufatanye na Global Citizen. Cyamaze hafi iminota 11, kikaba cyari mu gihe cy’ikiruhuko cy’umukino cyongerewe igihe. Cyateguwe na Live Nation na Done + Dusted, mu gihe Hamish Hamilton, umaze igihe ayobora ibitaramo bikomeye, ari we wayoboye imitegurire yacyo.

Iki gitaramo kandi cyari kigamije gushyigikira FIFA Global Citizen Education Fund, gahunda igamije gukusanya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika azafasha kwagura amahirwe yo kubona uburezi no gukina umupira w’amaguru ku bana bo hirya no hino ku Isi. Abateguye iki gitaramo bavuze ko abahanzi bitabiriye ibikorwa byacyo babyitangiye nta gihembo basabye, mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda.

Abahanzi bakomeye ku Isi barimo Madonna, Shakira, BTS na Justin Bieber ni bo bari ku isonga muri iki gitaramo. Bifatanyije n’umuhanzi wo muri Nigeria wegukanye Grammy, Burna Boy, umuyobozi w’orchestre uzwi Gustavo Dudamel, abacuranzi bo muri New York Philharmonic na Simón Bolívar Symphony Orchestra yo muri Venezuela, PS22 Chorus, Ghetto Kids bo muri Uganda, umuhanzi Emmanuel Kelly, ndetse n’abakinnyi b’inkuru za Sesame Street na The Muppets.

Kimwe mu byashimishije cyane abafana ni uko Shakira na Burna Boy bongeye guhurira ku rubyiniro baririmba indirimbo “Dai Dai”, ari na yo ndirimbo yemewe y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, nyuma yo kongera kugaragara hamwe mu muhango wo gutangiza iri rushanwa.

BTS yashimishije abafana mu ndirimbo yabo izwi ku Isi, “Dynamite”, mu gihe Justin Bieber yakoze igitaramo cye ku giti cye kirimo umuziki utuje. Madonna na we yatanze igitaramo kirimo imbaraga nyinshi, kiba kimwe mu byaranze iki gitaramo. Ibitaramo by’abacuranzi b’orchestre, abaririmbyi, ababyinnyi ndetse n’abagaragaza ibikorwa bigenewe imiryango byashimangiye ubutumwa bwo kunga abantu no kubaha icyizere.

Iki gitaramo cyari cyateguwe nk’uruhererekane rw’indirimbo zihuta ruzwi nka “mega-mix”, kirangwa no guhinduranya ibyaberaga ku rubyiniro mu buryo bwihuse, amashusho ateguye mu buryo buhambaye ndetse n’ibitaramo byateguwe neza. Ibyo byose byabereye ku kibuga cyari cyirinzwe mu buryo bwihariye kugira ngo uburyohe bwacyo butangirika.

Iki gitaramo cyo mu kiruhuko cy’umukino cyari kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byateguwe bigizr umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi. Mbere y’uko umukino utangira, iri rushanwa ryasojwe n’umuhango wo gusoza witabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Post Malone, Swae Lee, Jennifer Hudson, Robbie Williams, Nicole Scherzinger na Laura Pausini. Muri uyu muhango kandi hagaragaye umunyabigwi uzwi kuri internet, IShowSpeed, ndetse n’umukinnyi wa filime Tom Cruise.

Icyemezo cya FIFA cyo gushyiraho igitaramo cyo mu kiruhuko cy’umukino cyagaragaje impinduka ikomeye ku muco wari usanzwe urangwa n’Igikombe cy’Isi, kuko cyahuje umupira w’amaguru n’imyidagaduro yo ku rwego mpuzamahanga, mu gihe hatejwe imbere gahunda y’Isi yo gufasha abana kubona uburezi.

Post Malone yataramiye mu muhango wo gusoza Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026

IShowSpeed yagaragaye mu muhango wo gusoza Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026

Shakira na Burna Boy bongeye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cy’amateka cya FIFA

Justin Bieber yatanze igitaramo cyihariye mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa