skol

Burna Boy yibutse umuraperi AKA witabye Imana

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy yibutse umuraperi wo muri Afurika y’Epfo Kiernan Jarryd Forbes uzwi nka Supa Mega/ AKA, amwifuriza isabukuru nziza anatangaza ko yitabye Imana nta kibazo bafitanye.

Muri 2019, ni bwo hagati y’abo bahanzi bombi havutse umwuka mubi nyuma y’uko Burna Boy yari yatangaje amagambo ashotora AKA nyuma, bakajya bahora baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Ayo makimbirane kandi yazamutse nyuma y’uko AKA avugwaho gushishikariza ihohoterwa rishingiye ku rwango (xenophobia) ryakorwaga ku Banya-Nigeria bari muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’ubutumwa bw’urwango yavugaga ko yakiriye kuri konti z’Abanya-Nigeria, byaturutse ku mpaka z’umukino wa AFCON mu cyiciro cya ¼.

Yifashishije urubuga rwa Instagram, Burna Boy yazirikanye AKA ku isabukuru ye yari isanzwe iba tariki 28 Mutarama, anahishura ko mbere y’uko AKA yitaba Imana bari barakemuye ayo makimbirane.

Yanditse ati: “Isabukuru nziza Supa Mega. Twatandukanye kubera ibintu bidafite ishingiro, n’ubwo twaje kubikemura mu butumwa bw’ibanga kuri Twitter, nta n’umwe wari ubizi. Ntabwo twigeze tubona umwanya wo guhura ngo dukore ibyo twagombaga gukora. Nzabyicuza kugeza igihe nzongera nkakubona. Ruhukira mu mahoro Mega.”

Nyuma y’urupfu rwa AKA, Ubuyobozi bw’igipolisi cya Afurika y’Epfo bwatangaje ko abagabo 6 bafashwe mu byaha bifitanye isano n’iyicwa rye, AKA yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Victory Lap, Lemons (Lemonade), Fela in Versace, Dreamwork, One Time, The World Is Yours n’izindi nyinshi.

Harabura igihe gito ngo AKA yuzuze imyaka itatu yitabye Imana kuko yarashwe n’umugizi wa nabi tariki 10 Gashyantare 2023, i Durban aho bivugwa ko yamurasiye hanze ya resitora.

Ubutumwa Burna Boy yanditse ku isabukuru ya Supa Mega

Burna Boy yifurije isabukuru umuraperi AKA umaze imyaka itatu yitabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa