Burnaboy : Iyo ntaba umuhanzi narikuba arinjye munyezamu wa mbere muri Afurika uyu munsi
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Umuhanzi Burna Boy ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko mu mabyiruka ye yakuze akunda umupira wa maguru ndetse ngo ntiyanatekerezaga ko azaba umuhanzi mu hazaza he kuko muri ibyo bihe by’ubuto bwe yari umukinnyi mwiza cyane w’umupira wa maguru.
Damini nkuko akunze kwiyita ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Julie Adenuga umunyamakuru w’umwongereza ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria, muri iki kiganiro bagiranye Burna Boy yahishuye ko ubwo yari mu myaka y’ubugimbi yari umunyezamu mwiza cyane. Burna yagize ati “ Nkunda umupira wa maguru ndetse nari umukinnyi mwiza wawo ariko ikintu gitangaje ni uko narinzi gukina neza mu izamu gusa ndi umunyezamu.
African Giant nkuko bamutazira yakomeje avuga ko iyo ariyo mpamvu yahagaritse gukina ruhago yagize ati “ Niyo mpamvu naretse gukina umupira kuko byari bibi pe. Byatumaga ntiyumva nk’umukinnyi w’ingenzi, muri njye niyumvagamo ko rwose ntakenewe cyane. numvaga ko n’ubundi n’iyo naba ntahari ikipe izakomeza ikine kandi neza. Rero siko nifuzaga kuzabaho ubuzima bwanjye numva ko ntari ingenzi cyangwa ntakenewe cyane.
Nyuma yo gufata umwanzuro wo kumanika inkweto akareka umupira wa maguru Burna Boy yiyeguriye umuziki guhera muri 2011 kandi kuva ubwo izina rye rirazwi kuva iyo mu rusisiro rwa Ogun aho yaboneye izuba kugenda ukagera iyo mu birwa bya Fiji.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *