skol

Butera Knowless wagiye gutaramira abo muri Uganda yakiranwe ubwuzu (Amafoto)

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2024

featured-image

Butera Knowless utegerejwe mu gitaramo kizabera muri ‘Nomad bar and grill’ muri Uganda, yamaze kugera mu Mujyi wa Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya ‘Entebbe’, Butera Knowless yakiriwe n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Kampala.

Byitezwe ko Butera Knowless azataramira ahitwa muri ‘Nomad bar and grill’ ku wa 11 Ukuboza 2024.

Butera Knowless agiye gutaramira muri ‘Nomad bar and grill’ abisikana na Producer Element wahataramiye mu Cyumweru gishize, ku wa 24 Ugushyingo 2024.

Knowless agiye gutaramira i Kampala, nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira 2024 yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cya ‘African Rythms’ gitegurwa n’umuryango ‘Global Livingston Institute’, cyabereye muri Leta ya Colorado.

Butera Knowless uri mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda ndetse akaza no mu myanya y’imbere mu bamaze igihe bitwara neza mu muziki, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Uzitabe’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa