Bwiza na DJ Toxxyk bongewe mu gitaramo ‘Move Afrika’ cyatumiwemo John Legend
Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2025
Bwiza na DJ Toxxyk bongewe mu gitaramo ‘Move Afrika’, cyatumiwemo John Legend kikaba gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 21 Gashyantare 2025.
Bwiza na DJ Toxxyk bari no mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ y’uyu muhanzikazi, kikazabera mu mujyi wa Bruxelles ho mu Bubiligi aho bazahurira na The Ben.
Mbere y’uko berekeza mu Bubiligi, aba banyamuziki byemejwe ko bazataramira muri BK Arena mu gitaramo cya Move Afrika bazahuriramo na John Legend.
Ni ubwa kabiri igitaramo cya ’Move Afrika’ kigiye kubera mu Rwanda, ubwo giheruka kuba mu Ukuboza 2023 cyari cyatumiwemo abarimo Kendrick Lamar uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’Isi.
Ibikorwa by’umushinga ‘Move Afrika’ by’uyu mwaka bigamije ubukangurambaga bushingiye ku baturage, buharanira iterambere rirambye n’iterambere ry’ubukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika.
Hamwe n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga, ‘Global Citizen’ itegura ‘Move Afrika’ izasaba ibihugu by’Afurika kongera inkunga ihabwa ibijyanye n’ubuzima mu bihugu byabo, gushyira imbere ubuvuzi bw’ibanze, ubuzima n’uburenganzira bwa muntu mu by’imyororokere, kuzamura ishoramari ku isi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima no kugabanya ibibazo by’imari ku bihugu kugira ngo ubuzima bw’abaturage muri rusange bushimangirwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *