Capt. Ibrahim Traore uri umuntu udasanzwe , ndashaka kuzaba nkawe n’imba mukuru.
Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

Umuhanzikazi akaba n’umuraperikazi Stefflon Don ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yagaragajeko akunda cyane perezida w’Igihugu cya Burkina Faso Capt. Ibrahim Traore, ibi uyu mukobwa yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat aho yeretse uyu mukuru w’Igihugu cya Burkina Faso ko amukunda cyane.
Mu magambo ye Stefflon Don yagize ati “ Ibrahim Traore , ni umuntu udasanzwe , ndashaka kuba nkawe n’imba mukuru.
Uyu mukobwa wahoze mu rukundo n’icyamamare akaba n’umuhanzi Burnaboy guhera mu mwaka w’i 2018 kugera mu 2022 bakaza gutandukana mu marira menshi aho uyu muhanzikazi yashinje Burnaboy kumuca inyuma inshuro nyinshi , Nyuma yuko batandukanye Burnaboy yaje kumukorera indirimbo yise Last Last aho yavugagako asezeye ku rukundo rw’ubuzima bwe muri iyo ndirimbo yagize ati “ Have to say Bye Bye to the Love of my life”
Abantu benshi nyuma yo kubona ubu butumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira basabye Perezida Capt. Ibrahim Traore w’imyaka 37 ya mavuko kuba maso kuko adakwiye abakobwa nkaba, STEFFLON DON ni umuraperikazi wavukiye mu gihugu cy’Ubwongereza mu mwaka w’i 1991 ndetse ababyeyi be bakaba bafite inkomoko mu gihugu cya Jamaica ariko afite imyaka itanu ya mavuko ababyeyi be bimukiye I Rotterdam mu buhorandi , aha niho yarerewe maze aza kugaruka mu bwongereza afite imyaka 14 kuva icyo gihe akaba ariho yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe akaba ari umuhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo : Hurtin me, 16 shots , Senseless, n’izindi nyinshi.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *