skol
fortebet

Card B arashinjwa ubutinganyi nyuma y’uko avuze ko akunda amabere y’abakobwa bagenzi be

Yanditswe: Thursday 10, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi uzwi kw’izina rya Card B ukomoka muri Leta zunze ubumwe za America arashinjwa ubutinganyi nyuma yaho avuze ko akunda amabere y’abakobwa bagenzi be

Sponsored Ad

Belcalis Almanzar wamenyekenye cyane ku Izina rya Card B mu ruhando rwa muzika n’umuhanzi ukunzwe cyane muri Reta zunze ubumwe za america ndetse n’ahandi.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 29 akunze kugaragara mu itangazamakuru cyane bitewe n’udushya tumuranga twa buri munsi .kuri ubu yaje kuvugwa cyane bitewe n’ubutumwa yanyujije k’urukuta rwe rwa Twitter avuga ko akunda amabere y’abagore bagenzi be ndetse byaje gutuma benshi bibaza ko yaba ari umutinganyi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru US Magazine cyabitangaje cyavuze ko Card B yanditse k’urukuta rwe rwa Twitter amagambo yavugishije benshi ndetse akibazwaho nabenshi mubamukurikira yagize ati”Ndatekereza ko narinkwiye kuba umugabo kuko nkunda amabere cyane” ibi bikaba byakuruye impaka n’urujijo kubayasomye ndetse bamwe bavuga ko Card B ari umutinganyi.


US Magazine yavuze ko ababashije gusoma bavuze ko Atari akwiye kuba umugabo ahubwo ari umutinganyi niba ashobora kureba amabere y’abakobwa bagenzi be akumva arayakunze. abandi nabo babwiye uyu muraperi kazi ko niba yifuza gutangaza uwo ariwe ataribwo buryo yagakoresheje akwiye kuvugisha ukuri ko ari umutinganyi atavuze ko akunda amabere y’abakobwa.

Card B arashinjwa ubutinganyo nyuma yo kuvuga ko akunda mabere y’abagore bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa