skol

Cardi B mu rukundo rushya

Yanditswe: Monday 17, Feb 2025

featured-image

Umuraperi Cardi B uri mu bagore bamaze kubaka izina mu muziki, aravugwa mu rukundo na Stefon Diggs wamenyekanye mu mukino wa NFL uri mu ikurikirwa cyane muri Amerika.

Aba bombi bibajijweho mu gicuku cyo ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, ku munsi wahariwe abakundana; ubwo bagaragaraga basohokanye mu Mujyi wa Miami.

TMZ yatangaje ko yabonye amakuru agaragaza ko aba bombi bajyanye kuri hoteli mu masaha ya mu gitondo, bakaba barishimanye bizihizanya umunsi wahariwe abakundana.

Ntabwo ari ubwa mbere aba bombi bagaragaye bari kumwe, cyane ko mbere yaho nabwo bari bamaze iminsi mike bagaragaye mu kabyiniro mu mujyi wa New York bahuje urugwiro.

Mu mwaka ushize muri Kanama nibwo Cardi B, yatse gatanya ye na Offset bari bamaze igihe babana.

Byari nyuma y’inshuro nyinshi, Cardi B na Offset bari baragiye batandukana. Mu 2018 batandukanye uyu muraperikazi ashinja umugabo we kumuca inyuma, no mu 2020 biba uko kugeza uyu mugore asabye gatanya mu rukiko.

Aba bombi bashyingiranywe mu 2017. Bafitanye abana babiri barimo imfura y’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus w’imyaka itandatu n’umuhungu bise Wave Set Cephus ufite imyaka itatu.

Offset nawe amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umunyamideli Melanie Jaydal.

Stefon Diggs uri kuvugwa mu rukundo na Cardi B nawe afite umukobwa w’imyaka umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa