skol
fortebet

Charly na Nina bishimiwe bikomeye n’abitabiriye igitaramo cya ’Comedy Store’ cyabereye i Kampala

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ni kuri uyu wa 16 Werurwe 2022 aabahanzikazi nyarwanda bakora nk’itinda Charly na Nina bari batumiwe mugitaramo cy’umunyarwenya Alex Muhangi kimaze kubaka izina nka ’Comedy Store’ i Kampala, Charly na Nina basusurukije abari bitabiriye icyo gitaramo karahava

Sponsored Ad

Aba bakobwa baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe kuva batangiye umuziki kugeza kuri ‘Lavender’ baheruka gusohora.

Ubwo bari bageze ku ndirimbo ‘Owooma’ bakoranye na Geosteady, yabasanze ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’umubare munini w’abantu ariko by’umwihariko cyari kirimo Abanyarwanda batari bake batuye cyangwa bakorera i Kampala.

Kwitabira ku bwinshi kw’Abanyarwanda si ibyavuye mu kirere gusa, ni uko nabo bari bakumbuye kubona umuhanzi uturuka mu Rwanda abataramira.

Imyaka yari ibaye itatu nta muhanzi wo mu Rwnada utaramira muri Uganda bitewe n’ibibazo by’imibanire mibi hagati y’ibihugu byombi.

Charly na Nina babaye abambere bataramiye mu gihugu cya Uganda nyuma y’imyaka itatu nta munyarwanda uhataramira

Geosteady yabafashije gususurutsa abari baraho mu ndirimbo bakoranye ’Owooma’

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi batandukanye

Charly na Nina bagaragarijwe urukundo n’urukumbuzi rwinshi nabitabiriye igitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa