skol

Chris Brown yakinnye ku mubyimba abashaka kwica ibitaramo bye

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2024

featured-image

Umuhanzi Chris Brown yagaragaje ko adatewe ubwoba n’abakomeje kugera intorezo ibitaramo afite muri Afurika y’Epfo, n’ubwo imibare y’ababirwanya ikomeje kwiyongera.

Chris Brown yagaragaje ko adatewe ubwoba n’abakomeje kurwanya ibitaramo bye ubwo yanyuraga ahatangirwa ibitekerezo ku rukuta rwa Instagram y’umuryango ’Women for Change’, avuga ko atari we uzarota ageze muri Afrika akabaha ibyishimo.

Ni igitekerezo yatanze ku butumwa uyu muryango wari wanditse bashishikariza abantu gukomeza kubashyigikira mu guhashya Chris Brown, ndetse bashimira abakomeje kwibashyigikira.

Yagize ati "Sinjye uzarota nje."

Ni ubutumwa byasamiwe hejuru n’abantu benshi basaga 1,119, mu bitekerezo batanze bagaragaza ko nabo bamushyigikiye ndetse ko bamutegerezanyije amatsiko.

’Women for Change’ ni umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore n’abana muri Afurika y’Epfo, watangije igikorwa cyo kwamagana ibitaramo Chris Brown afite muri iki gihugu, aho bavuga ko ibikorwa yakoze byo guhohotera abagore n’abakobwa bitamwemerera kuba yahataramira kuko byaba ari ugutesha agaciro abahohotewe.

Nyuma y’uko uyu muryango utangije igikorwa cyo gushaka imikono y’abantu babari inyuma, kuri ubu abarenga ibihumbi 40 bamaze gusinya ko bashyigikiye iharikwa ry’ibitaramo ndetse imibare iracyagira kwiyongera.

Ibi bitaramo bikomeje kugerwa intorezo, biteganyijwe tariki 14 na 15 Ukuboza 2024, aho amatike yabyo yashize mu masaha abiri gusa ashyizwe hanze.

Afurika y’Epfo ntabwo cyaba ari cyo gihugu cya mbere gikumiriye Chris Brown kuhataramira, kuko ubwo yakubitaga Rihanna mu 2009 ubwo bari bagikundana, Ubwongereza bwahise bumuhagarika kuba yahagera aje kuhataramira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa