skol
fortebet

Chris Brown yatawe muri yombi

Yanditswe: Friday 16, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Chris Brown, yafashwe n’inzego z’umutekano mu Bwongereza ku wa 15 Gicurasi 2025, akekwaho gukubita umu Producer witwa Abe Diaw mu 2023. Uyu muhanzi yatawe muri yombi nyuma y’uko ageze i Manchester mu ndege ye bwite (Private Jet), aho yahise atabwa muri yombi mu gitondo cyo ku wa kane, afatiwe muri hoteli yitwa The Lowry.

Sponsored Ad

Ibyaha ashinjwa bifitanye isano n’icyabaye ku wa 19 Gashyantare 2023, ubwo bivugwa ko Brown yakubise Diaw icupa rya tequila mu mutwe, akamukomeretsa bikomeye. Diaw avuga ko nyuma y’aho akubitiwe, Brown yaongeye akamukubita ibipfunsi n’amaguru ubwo yari hasi.

bi byatumye ajyanwa kwa muganga vuba na bwangu, ndetse kuva ubwo aza no gutangira kugendera ku mbago kuko atari akibasha kugenda n’amaguru ye bwite. Nyuma y’ibi, Diaw yatanze ikirego asaba indishyi zingana na miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika.

Brown, w’imyaka 36, yari yagarutse mu Bwongereza ku nshuro ya mbere kuva yakubita uyu mugabo Diaw. Byari biteganyijwe ko ari butangire gukora ibitaramo 10 mu gihugu, ariko ifatwa rye ryatumye ibyo bitaramo bishidikanywaho. Kugeza ubu, ntacyo we cyangwa abamuhagarariye baratangaza ku birebana n’aya makuru.

Iri fatwa rishya ryiyongereye ku bibazo by’amategeko Brown yagiye ahura nabyo mu myaka yashize, harimo n’ikirego cy’ihohoterwa yakoreye Rihanna mu 2009. Ubu, aracyari mu maboko y’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa