skol

Chris Brown yibarutse umwana wa Kane

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yibarutse umwana we wa kane w’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we Jada Wallace.

Aya makuru yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, nyuma y’uko Wallace ashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza uruhinja rwabo, ayaherekeresha amagambo agaragaza ibyishimo byabo nyuma y’igihe hari hamaze iminsi hacicikana amakuru y’uko atwite.

Mu gusubiza uwo mukunzi we, Chris Brown yagize ati: “Taurus gang,” agaragaza ko umwana wabo yavukiye mu kimenyetso cya Taurus (ikiranga abavutse hagati ya Mata na Gicurasi).

Kugeza ubu, aba bombi ntibaratangaza amazina y’umwana wabo, gusa ubutumwa bwa nyina wa Chris Brown bwatumye benshi bemeza ko ari umuhungu.

Uyu mwana ni uwa mbere kuri Jada Wallace, ariko ni uwa kane kuri Chris Brown usanzwe afite abandi bana batatu.

Abarimo umukobwa we Royalty yabyaranye na Nia Guzman, umuhungu witwa Aeko yabyaranye na Ammika Harris, ndetse n’umukobwa witwa Lovely yabyaranye na Diamond Brown.

Amakuru y’ivuka ry’uyu mwana yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’uyu muhanzi n’abandi batandukanye bagiye bagaragaza ibyishimo no kubifuriza ibyiza.

Byari byatangiye gukekwa ko Jada Wallace atwite kuva muri Mutarama 2026, ubwo yagaragaraga ari kumwe na Chris Brown mu birori bya Paris Fashion Week i Paris, aho amashusho yo mu birori byabereye nyuma yayo yagaragazaga ibimenyetso by’uko yaba atwite.

Ibi byaje gufata indi ntera nyuma y’uko uwahoze ari umukunzi wa Chris Brown, Diamond Brown, ashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe basobanuraga nko kumunenga, avuga ku “mwana mushya uri mu nzira.”

Nubwo hataratangazwa byinshi kuri uyu mwana mushya, nta gushidikanya ko ari inkuru yishimiwe cyane n’abakunzi ba Chris Brown ku Isi yose.

Chris Brown yibarutse umwana wa kane w’umuhungu yabyaranye na Jada Wallace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa