skol
fortebet

Christopher yahishuye uko KNC yamukubitiye urushyi mu modoka

Yanditswe: Saturday 21, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Muneza Christopher uzwi nka Christopher yavuze ko akiri muri Kina Music yakubiswe na nyiri Radio&TV1 ,Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC amuziza kumusuhuza atamureba.
Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Christopher yavuze ko atari azi KNC, yamusanganye na Patrick Nyamitari amushyiriye Flash, amusuhuza atamureba undi ahita amukubita urushyi.
Ati “KNC ambabarire nta kintu mpfa na we nta n’ubwo nari muzi, ubundi uko byagenze, nari nk’iri (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Muneza Christopher uzwi nka Christopher yavuze ko akiri muri Kina Music yakubiswe na nyiri Radio&TV1 ,Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC amuziza kumusuhuza atamureba.

Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Christopher yavuze ko atari azi KNC, yamusanganye na Patrick Nyamitari amushyiriye Flash, amusuhuza atamureba undi ahita amukubita urushyi.

Ati “KNC ambabarire nta kintu mpfa na we nta n’ubwo nari muzi, ubundi uko byagenze, nari nk’iri muri Kina Music hari ibibazo twari turimo gukemura hano UTC.

Patrick Nyamitari yari yaragiye muri Tusker Project Fame, sinibuka ibintu ukuntu byagenze gusa ntabwo nari ntwaye imodoka yanjye nari ntwaye imodoka ya Clement, arampamagara ambwira ko hari flash iri mu modoka Patrick Nyamitari aje kuyifata aho nari ndi UTC, njya mu modoka njya gufata flash nyishyira Patrick Nyamitari.”

“Nsanga ari kumwe n’umutipe w’umupapa ntazii, yambaye aga t-shirt k’icyatsi, ndaza nsuhuza uwo mutipe ariko mfite ibintu byinshi cyane byo kubwira Patrick Nyamitari, uburyo yaririmbye, noneho uwo mutipe musuhuza ntamureba, ewana yahise ankubita urushyi ku kaboko, ndumirwa.Akimara kunkubita, naramubwiye nti hari ukuntu ibi bintu wari kubimbwira nkakumva.Sinabigira birebire.Byarambabaje.”

Yakomeje ati “Nahise nsubira mu nama nsanga abandi,nonehoTom[Close] andebye abona habyimbye arambaza ubaye iki? Nti hari umutipe unkubise, ati tugende umunyereke, Tom na Clement baba barahagurutse ngo bagiye kureba umuntu ukubise umwana, tuba turagiye na TMC na Platini.Tom arambaza ngo ni inde, nti ni uriya wambaye t-shirt y’icyatsi, bati ni KNC ntumuzi, bahita bamubaza kuki ukubita umwana, aho niho yankoreye mu mutwe,avuga ati " Ndabizi ko namukubise, nakongera nkanamukubita, noneho aba ankoze mu mutwe numva namurya igipfunsi, David Bayingana aramfata bahita banyinjiza mu modoka,bati "genda".”

Umuhanzi Christopher yahakanye ko atigeze akundana na Miss Akiwacu Colombe gusa ngo basanzwe ari inshuti cyane kugeza ubwo bananirwa guhakana ibyavugwaga hanze.

Umuhanzi Muneza Christopher wari umaze umwaka adasohora indirimbo yashyize hanze iyitwa Mi Casa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa